Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakekwaho Kwica Thomas Sankara Bagiye Kuburanishwa Nyuma y’Imyaka 34
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abakekwaho Kwica Thomas Sankara Bagiye Kuburanishwa Nyuma y’Imyaka 34

Last updated: 18 August 2021 10:31 am
Share
SHARE

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ouagadougou muri Burkina Faso rwatangaje ko rugiye kuburanisha urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara wayoboye icyo gihugu, ruzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021.

Sankara yishwe ku wa 15 Ukwakira 1987, mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na mucuti we Capitaine Blaise Compaoré.

Compaoré waje kuyobora Burkina Faso kuva mu 1987 kugeza mu 2014, ari kumwe n’abandi bantu benshi baregwa muri iyo dosiye.

Uru rubanza rugiye kuba nyuma y’imyaka 34 Sankara yishwe.

Umwe mu bavoka b’imiryango y’abishwe muri kiriya gihe, Me Guy Hervé Kam, yavuze ko itangazwa ry’uru rubanza atari intsinzi gusa kuri iyo miryango, ahubwo ni n’igihe cyo kumenya ukuri ku byabaye.

Ati “Hashize igihe kinini hategerejwe ko hajya ahabona, mu buryo bweruye kandi imbere ya buri wese, uruhare rw’umuntu ku giti cye cyangwa ruhuriweho rwagejeje ku marorerwa yo ku wa 15 Ukwakira 1987.” Hari mu kiganiro na RFI.

Muri rusange abantu 14 bagomba kugira ibyo babazwa muri urwo rubanza.

Harimo Blaise Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire, washyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Aregwa ibyaha byo kubangamira umutekano w’igihugu, ubufatanyacyaha mu bwicanyi no guhisha imirambo.

Ni umwe mu batarafatwa hamwe na Hyacinthe Kafando wari ushinzwe umutekano we.

Compaoré yayoboye Burkina Faso, atsinda amatora mu myaka ya 1991, 1998, 2005, na 2010.

Ubwo yageragezaga guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kuyobora igihugu nyuma y’imyaka 27 yari ayoboye, yateje imyigaragambyo mu 2014.

Ku wa 31 Ukwakira 2014 Compaoré yareguye, ahita anahungira muri Cote d’Ivoire.

TAGGED:Blaise CompaoréBurkina FasofeaturedHyacinthe KafandoThomas Sankara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuturage W’I Rulindo Akurikiranyweho Guca Amatiyo Y’Amazi ‘Nkana’
Next Article I Kayonza Ubuyobozi Burashinjwa Kudatabara Abaturage Bakorerwa Urugomo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?