Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Assoumpta Ingabire yavuze ko abakira abagana ibigo byita ku bahohotewe bitwa Isange One Stop Centers bagomba gukomeza gutanga serivisi neza kugira ngo ababagana bumve ko bisanga. Yarivuze atangiza amahugurwa yabo yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.
Ikiciro cya mbere cy’abahugurwa kitabiriwe n’abagenzacyaha bakorera hirya no hino mu Rwanda muri za Isange One Stop Centers 44.
Afungura iriya nama yasabye abagenzacyaha kurushaho kwakirana yombi ababagana kuko iyo babagana babitezeho kubaruhura umutima, bakabaha icyo baburiye ahandi ni ukuvuga ihumure n’ubufasha.
Ingabire yavuze ko ihohoterwa rigikorwa bityo ko abashinzwe kwita ku barikorewe bagomba kutadohoka.
Ati: “ Turashima ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwateguye aya mahugurwa kugira ngo hanozwe imikorere ya za Isange One Stop Centers kandi ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho uburyo bukomatanyije bwo kwakira uwahohotewe ni ubwo gushimwa.”
Kuba u Rwanda rubwira amahanga ko rwashyizeho Isange One Stop Centers rukabishimirwa asanga ari umukoro ku bafashinzwe kwakira abahohotewe, bagakora akazi kabo neza ntibagire uwo bahutaza cyangwa ngo atahe atanyuzwe.
Ngo Isange One Stop Center ni gahunda ishimwa mu mahanga.
Umwe mu bakozi ba Isange ukorera mu Ntara y’i Burasirazuba yavuze ko bazaharanira gutanga serivisi neza, ababagana bakarushaho kumva ko bahawe serivisi bifuzaga.
Abajiijwe niba kwita ku muntu wahohotewe bitagora umuntu wavuye iwe afiteyo ibibazo, yasubije ko akazi ari akazi, ko umuntu yirengagiza ibibazo afitanye n’uwo bashakanye cyangwa urubyaro ahubwo akita ku kazi ke.
Yemeza ko gukora kariya kazi ari umuhamagaro, umuntu ugakora akaba agomba kutakinubira cyangwa ngo yemere ko ibibazo bye bikoma imbere imitangire ye ya serivisi.
Ku rundi ruhande, avuga ko bagifite imbogamizi yo gukurikirana abantu bahawe ziriya serivisi nyuma y’uko basubiye mu ngo zabo.
2% by’abahohoterwa ni igitsina gabo…
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Assoumpta Ingabire yavuze ko imibare bafite muri iki gihe yerekana ko 2% by’abakorerwa ihohoterwa ari ab’igitsina gabo.
Ingabire avuga ko bibabaje kuba hari n’abagabo, abasore cyangwa abana b’abahungu bahohoterwa, akemeza ko uriya mubare ari munini.
Ati: “ Ni ikibazo. Umubare ungana kuriya nawo ni munini, birakwiye ko bicika kuko nta hohoterwa iryo ariryo ryose rikwiye kuba ku muntu w’igitsina icyo aricyo cyose.”
Atangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021 Ubushinjacyaha bwatangaje ku mugaragaro umubare n’amazina 322 bahamijwe n’inkiko ku buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha abantu bakuru imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ijwi ryanjye – Ndinda ihohoterwa rikorewe ku gitsina”.
Ku nyandiko ibanziriza urwo rutonde, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yatangaje ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyongera buri mwaka, n’ubwo hashyirwaho amategeko akomeye agamije kubica.
Havugiyaremye yagize ati: “Harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora. Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.”
Gutangaza uru rutonde byashyizwe mu rwego kunenga no guca intege undi wese watekereza kubikora.
Rugaragaraho abasambanyije abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure, hakaba n’abataratinye gusambanya abana bafite mu myaka ibiri.
Muri aba basambanyije abana b’imyaka micye cyane harimo uwitwa Bariyanga Alphonse wahamijwe ko yasambanyieje abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka ibiri n’undi ufite ine y’amavuko.
Yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 100,000 Frw.
Hari undi yitwa Ahishakiye Elissa, wahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’aho yakoraga akazi ko mu rugo, amushukishije shikarete. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Hariho n’uwitwa Kimanizanye Agnes wasambanyije umwana w’umuhungu wo mu rugo yakoragamo ufite imyaka itatu n’igice, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.
Hari kandi nka Bigirimana Jules wahamijwe ko yeretse filimi y’urukozasoni umwana w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko, arangije aramusambanya.
Yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko.
Mu bahamijwe icyaha cyo gukoresha umuntu mukuru imibonano mpuzabitsina ku gahato, harimo Mutabazi Jean Damascene alias Rukara, wahamijwe ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 76.
Yahanishijwe gufungwa imyaka itandatu.
Ingingo yo gutangaza uru rutonde rugaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha, yari imaze igihe igarukwaho nk’uburyo bwafasha mu gutamaza abakora bene ibi byaha, maze ababikerensaga bakabitinya.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yavuze ko ugendeye ku mibare y’Ubushinjacyaha, umubare w’abatanga ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugenda uzamuka.
Wavuye ku birego 3,793 mu 2019/20 ugera ku birego 5,292 mu 2020/21, ariko umubare w’ababuranishwa bagahamwa n’icyaha uracyari muto kuko wari 1281 mu 2020 na 1426 mu 2021.
Yavuze ko nibura hari ibyakozwe byo kwishimira birimo gushyiraho uburyo bwo gutangaza abakoze kandi bagahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana, mu rwego rwo kunenga no guca intege undi wese, watekereza kubikora (Sex Offender Registry).
Ababyeyi babuza abana kuvuga ababahohoteye…
Iyi mibare ariko ntiyuzuye kuko hari abana bigeze kubwira abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bari babasuye ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloyizi i Rwamagana ko ababyeyi babo bababuza kuvuga ihohoterwa bakorerwa.
Babivuze tariki 04, Kamena, 2021 ubwo bari babasuye mu rwego rwo kubasobanurira uko bakwirinda abashaka kubahohotera.
Babitekerereje Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo.
Bamubwiye ibibazo bajya bahura nabyo, bongeraho ko hari ubwo umwana ashobora guhohoterwa ariko yagisha inama ababyeyi kugira ngo atange ikirego, bakamutwama.
Umwe muri bo yamubajije icyo bakora mu mimerere nk’iyo.
Kalihangabo yamusubije ko ibyiza ari uko we na bagenzi be bagombye gusobanurira ababyeyi babo impamvu zo gutanga ikirego nka kiriya kuko iyo ababyeyi babyumvise birushaho koroha.
Ku rundi ruhande , Madamu Isabelle Kalihangabo yababwiye ko biramutse byanze, abo bana bagombye kubibwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabibafashamo.