Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Ba Mara Phones Baratabaza, Bamaze Amezi Menshi Badahembwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi Ba Mara Phones Baratabaza, Bamaze Amezi Menshi Badahembwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2021 12:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Nzeri 2019 nibwo abakozi 200 bahawe akazi mu ruganda ruteranya telefoni rukorera mu Karere Gasabo, ahitwa i Masoro.

Ni uruganda rwatangijwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni igendanwa bityo bikazamura uburyo bwo guhererekanya amakuru no gutanga no kwakira serivisi binyuze mu ikoranabuhanga.

Abatangiye akazi muri kiriya kigo bakoraga nk’abimenyereza umwuga( interns) kandi ngo bari barahawe amezi atatu y’ikubitiro.

Ayo mezi yararangiye basabwa gukora andi mezi atatu kuko ngo batari barangije kumenya akazi neza k’uburyo bagirwa abakozi bahoraho( employees).

Abakozi ba Mara Phone bavuga ko bashonje.

Hagati aho bavuga ko telefoni bakoraga zagurishwaga, iyo mu bwoko bwa smartphone ya macye yagurishwaga amafaranga atari munsi ya 40,000 Frw.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda( mu ntangiriro ya 2020), kiriya kigo cyarafunzwe bituma amafaranga yinjiraga ahagarara.

Amakuru bamwe mu bakoreye kiriya kigo bahaye Taarifa avuga  ko mu gihe cya Guma mu Rugo hari udufaranga ducye bahawe, ariko aya ngo yatanzwe muri Guma mu Rugo ya mbere.

Amezi abaye atanu badakora ku ifaranga…

Mu mwaka wa 2021 nibwo Isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byatangiye koroshya ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imirimo imwe n’imwe irafungurwa.

Abo muri Mara Phone bavuga ko kuva muri Mata, 2021 kugeza ubwo baduhaga aya makuru batigeze bahembwa.

Icyo bavuga kibabaje ni uko inshuro zose bagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwabo ngo bubabwire ikibazo uko kimeze, butigeze bubatega amatwi.

Mu butumwa bahaye ubwanditsi bwa Taarifa hari ahagira hati: “ Kubera ko tubona nta gisubizo baduha ngo batubwire uko ibintu bimeze twasanze tugomba kubitabaza mukatuvuganira.”

Ubuyobozi Bwa Mara Phone Hari Icyo Bubizeza

Eddy Sebera uyobora Uruganda rwa Mara Phone mu Rwanda mu butumwa bugufi yahaye Taarifa yavuze  kuba ikigo ayobora kitarahemba bariya bakozi bitatewe n’ubushake bwo kubambura ahubwo ngo ni ingaruka za COVID-19.

Eddy Sebera, Umuyobozi wa Mara Phone mu Rwanda

Avuga ko ari ukuri ko hari bamwe mu bakozi be batarahembwa ariko avuga ko muri iki gihe bari bazagenda bahembwa gahoro gahoro uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo.

Ati: “ Nibyo koko hari abakozi batahembwe ariko nabo rwose turabizeza ko bazahembwa bidatinze. Uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo, tugakora  akazi neza nabo tuzahemba .”

Yunzemo ko abatarahembwa bose bazabona amafaranga yabo mu Cyumweru gitaha kuko ngo abakiliya bababereyemo umwenda bazaba bishyuye bitarenze kiriya cyumweru.

Sebera avuga ko n’ubwo ikigo ayobora cyakozweho n’ingaruka za COVID-19 ariko bihanganye birinda kugira umukozi birukana.

Ngo gahunda ya Mara Phone izakomeza neza nk’uko yari iteganyijwe COVID-19 itaraduka mu Rwanda.

Uruganda Mara Phone rukora telefoni ruherutse gusurwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi uyobora Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.

Mu Ukwakira, 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phone Group.

Nirwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones.

Muri icyo gihe ruriya ruganda rwatangiye rukora ubwoko bubiri bwa telefoni za Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Icyo gihe arufungura, Perezida Kagame yashimye ko ririya shoramari ritangiriye mu Rwanda kandi ko rizatuma mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije

Yashimiye buri wese wabigizemo uruhare.

Yagize ati: “Hafi 15%, umubare navuga muto w’Abanyarwanda, nibo bakoresha smartphones, ariko twifuza gufasha abandi benshi babyifuza, kandi kureba ku bwiza bwazo n’ikiguzi zisaba ni ngombwa cyane. Turimo gushakira umuti izo mbogamizi binyuze no mu byo Mara Group itangiye gukorera mu Rwanda.”

Yavuze ko Isi irimo kwihuta cyane kandi kujyana nayo bisaba guhanga udushya.

Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, ku rwego rw’isi icyo gihe yavuze ko ruriya ari avuga ko uruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuba tuyigize, byose bikabera mu Rwanda, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:AbakoziCOVID-19featuredKagameMara PhonesSebera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hakozwe Amataratara Akorana Na Facebook, Ugafotora Ugasheyaringa…
Next Article Guverinoma Y’Abatalibani Ihangayikishije Umuryango W’Abibumbye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?