Muri Nzeri 2019 nibwo abakozi 200 bahawe akazi mu ruganda ruteranya telefoni rukorera mu Karere Gasabo, ahitwa i Masoro.
Ni uruganda rwatangijwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni igendanwa bityo bikazamura uburyo bwo guhererekanya amakuru no gutanga no kwakira serivisi binyuze mu ikoranabuhanga.
Abatangiye akazi muri kiriya kigo bakoraga nk’abimenyereza umwuga( interns) kandi ngo bari barahawe amezi atatu y’ikubitiro.
Ayo mezi yararangiye basabwa gukora andi mezi atatu kuko ngo batari barangije kumenya akazi neza k’uburyo bagirwa abakozi bahoraho( employees).
Hagati aho bavuga ko telefoni bakoraga zagurishwaga, iyo mu bwoko bwa smartphone ya macye yagurishwaga amafaranga atari munsi ya 40,000 Frw.
Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda( mu ntangiriro ya 2020), kiriya kigo cyarafunzwe bituma amafaranga yinjiraga ahagarara.
Amakuru bamwe mu bakoreye kiriya kigo bahaye Taarifa avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo hari udufaranga ducye bahawe, ariko aya ngo yatanzwe muri Guma mu Rugo ya mbere.
Amezi abaye atanu badakora ku ifaranga…
Mu mwaka wa 2021 nibwo Isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byatangiye koroshya ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imirimo imwe n’imwe irafungurwa.
Abo muri Mara Phone bavuga ko kuva muri Mata, 2021 kugeza ubwo baduhaga aya makuru batigeze bahembwa.
Icyo bavuga kibabaje ni uko inshuro zose bagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwabo ngo bubabwire ikibazo uko kimeze, butigeze bubatega amatwi.
Mu butumwa bahaye ubwanditsi bwa Taarifa hari ahagira hati: “ Kubera ko tubona nta gisubizo baduha ngo batubwire uko ibintu bimeze twasanze tugomba kubitabaza mukatuvuganira.”
Ubuyobozi Bwa Mara Phone Hari Icyo Bubizeza
Eddy Sebera uyobora Uruganda rwa Mara Phone mu Rwanda mu butumwa bugufi yahaye Taarifa yavuze kuba ikigo ayobora kitarahemba bariya bakozi bitatewe n’ubushake bwo kubambura ahubwo ngo ni ingaruka za COVID-19.
Avuga ko ari ukuri ko hari bamwe mu bakozi be batarahembwa ariko avuga ko muri iki gihe bari bazagenda bahembwa gahoro gahoro uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo.
Ati: “ Nibyo koko hari abakozi batahembwe ariko nabo rwose turabizeza ko bazahembwa bidatinze. Uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo, tugakora akazi neza nabo tuzahemba .”
Yunzemo ko abatarahembwa bose bazabona amafaranga yabo mu Cyumweru gitaha kuko ngo abakiliya bababereyemo umwenda bazaba bishyuye bitarenze kiriya cyumweru.
Sebera avuga ko n’ubwo ikigo ayobora cyakozweho n’ingaruka za COVID-19 ariko bihanganye birinda kugira umukozi birukana.
Ngo gahunda ya Mara Phone izakomeza neza nk’uko yari iteganyijwe COVID-19 itaraduka mu Rwanda.
Uruganda Mara Phone rukora telefoni ruherutse gusurwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi uyobora Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.
Mu Ukwakira, 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phone Group.
Nirwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones.
Muri icyo gihe ruriya ruganda rwatangiye rukora ubwoko bubiri bwa telefoni za Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.
Icyo gihe arufungura, Perezida Kagame yashimye ko ririya shoramari ritangiriye mu Rwanda kandi ko rizatuma mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije
Yashimiye buri wese wabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Hafi 15%, umubare navuga muto w’Abanyarwanda, nibo bakoresha smartphones, ariko twifuza gufasha abandi benshi babyifuza, kandi kureba ku bwiza bwazo n’ikiguzi zisaba ni ngombwa cyane. Turimo gushakira umuti izo mbogamizi binyuze no mu byo Mara Group itangiye gukorera mu Rwanda.”
Yavuze ko Isi irimo kwihuta cyane kandi kujyana nayo bisaba guhanga udushya.
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, ku rwego rw’isi icyo gihe yavuze ko ruriya ari avuga ko uruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuba tuyigize, byose bikabera mu Rwanda, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.