Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yabitangaje, abafashwe ni ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima n’ ushinzwe imari muri RBC n’uwo rwiyemezamirimo.
RIB yemeza ko abo bakozi bahuriye muri komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe (Receiving Committee) muri RBC.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko abakekwa bafatanyije na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga, bahimbye imibare iranga (Serial numbers) mudasobwa 71 n’imashini 25 bikorana zizwi nka CPUs bayongera ku cyemezo kigaragaza ibyakiriwe (delivery note).
Yongeyeho ko ikindi iperereza ryagaragaje ari uko aba bakozi bemeje ko ibikoresho basabye rwiyemezamirimo yabitanze byose kandi atari ukuri, hanyuma ushinzwe imari muri RBC yishyura amafaranga yabyo abizi, bituma habaho inyerezwa ry’ibifite agaciro ka Frw 48,439,525.
Umuvugizi wa RIB yemeje ko hari ibimenyetso by’uburyo rwiyemezamirimo yagiye yohereza ruswa y’amafaranga aba bagize komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe muri RBC kugira ngo bamusinyire kandi bituzuye.
Yaburiye abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubireka kuko RIB izabakurikirana kugira ngo bahanwe.
RIB igaragaza ko abafashwe atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Muri Nzeri uyu mwaka bakurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko.
Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.