Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Bo Mu Rugo Bafite Akamaro Ariko Ni Abo ‘Kwitondera’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi Bo Mu Rugo Bafite Akamaro Ariko Ni Abo ‘Kwitondera’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2022 4:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abanyarwanda bakunze rucakarara kuva kera kubera ko ifata mu nda
SHARE

Nyuma y’uko muri Kamena, 2022 mu Murenge wa Ndera havuzwe urupfu rw’umwana w’imyaka icyenda wishwe n’umukozi wo mu rugo ndetse uyu akaza kubyemerera ubugenzacyaha, ubu mu Karere Ka Gasabo naho haherutse kuvugwa indi nkuru y’umukozi wo mu rugo wibye shebuja Frw1,300,000 akayacikana ariko aza gufatirwa iwabo muri Gakenke.

Mu myaka igera kuri itandatu ishize nabyo hari uwari umukozi wo mu rugo wishe umwana w’umukobwa w’aho yakoreraga amwica amuciye umutwe.

Izi ni ingero nke zerekana  ko ari ngombwa kwitondera abakozi bo mu rugo n’ubwo bafite akamaro kanini.

Kubera imiterere y’inshingano zabo, abakora mu rugo bamarana igihe kirekire n’abana ndetse n’ubutunzi hafi ya bwose buba muri urwo rugo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyi ni imwe mu mpamvu zituma kubafata nabi byaba ari ikosa rikomeye kuko baba bashobora guhemukira ba nyiri urugo mu buryo runaka kandi bukomeye.

Ubwo buhemu bugaragazwa n’ingero zatanzwe hejuru.

Icyakora nanone umukozi wo mu rugo ufashwe neza, uhembwa ku gihe kandi agahabwa agaciro aba ingirakamaro kandi akarambana n’abo kwa shebuja.

Ku rundi ruhande ariko, ba nyiri urugo bagomba kujya bibuka kubika amafaranga aho akwiye kubikwa, bakirinda kuyandarika kuko hari abakozi bo mu rugo bayandurukana kandi kubafata bikaruhanya, hakaba n’abadafatwa.

Uwo bitahiriye ariko arafatwa nk’uko biherutse kugendekera uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu uvugwago kwiba shebuja Frw 1,300,000 aho yakoraga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Uyu musore ngo yarangije kwiba ahita ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.

Polisi yarabimenyeshejwe itangira kumushaka ifatanyije n’inzego z’ibanze.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga avuga uko byagenze:

Yagize ati: “ Ngirabakunzi yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.  Uwamukoreshaga yahamagaye Polisi avuga ko umukozi we yamwibye amafaranga angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 300, ndetse ko uwo mukozi yahise ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, bityo akaba acyeka ko ariwe wayatwaye.”

Kumushakisha byahise bitangira aza gufatirwa mu Mudugudu wa Ruhore asigaranye Frw 814,000, arafungwa.

Ababafatanye amwe mu mafaranga bivugwa ko bibye

Si we wanyine wafashwe…

Mu Karere ka Musanze n’aho haherutse gufatirwa undi muntu witwa Emmanuele Dushimiyimana akurikiranyweho kwiba  umucuruzi Frw 1,140,000.

Amafaranga avugwaho kwiba yose hamwe ni Frw 1,626,000 harimo Frw  326,000  bivugwa ko yibye umucuruzi wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Polisi yashoboye kugaruza  Frw 814,000.

Uyu yafatiwe mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze.

Bivugwa ko ariya mafaranga yari yayibye  umucuruzi wamutumye kumurangurira ibicuruzwa.

SP Ndayisenga ati: “ Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi avuga ko yohereje Dushimiyimana kumurangurira ibicuruzwa, amuha ibihumbi 326, akaba atigeze amuzanira ibyo yamutumye cyangwa ngo amugarurire amafaranga ye.”

Polisi yahise itangira kumushakisha, imufatira mu  Kagali ka  Kigombe, aho yafatiwe agifite amafaranga yose, nawe ahita afungwa.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu mazu aho batuye ahubwo bagahitamo kujya bayabika muri Banki.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ngo hakurikizwe amategeko, naho amafaranga bafatanywe asubizwa ba nyirayo.

TAGGED:AbakoziGakenkeMusanzePolisiUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuturage Wo Mu Ruhango Yasanze Grenade Hafi Y’Iwe
Next Article Murumuna Wa Riderman Nawe Yatangiye Umuziki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?