Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakurikiranyweho Gukwiza Ibihuha Bigamije Guteza Imvururu Ni Bantu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Abakurikiranyweho Gukwiza Ibihuha Bigamije Guteza Imvururu Ni Bantu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2021 12:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV ikorera YouTube. Bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Taarifa yamenye ko abafashwe ari Nsengimana Theoneste w’imyaka 34, Sibomana Sylvain 51, Rucubangana Alex 47, Hagengimana Hamad 40, Ndayishimiye Jean Claude 36 na Uwatuje Joyeuse w’imyaka 33.

Bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakasaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda” nk’uko amakuru abyemeza.

Sylvain Sibomana na Alexis Rucubanganya basangiye na Ingabire Victoire umugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda.

Abafashwe na bo bafitanye imikoranire.

Nsengimana yafashwe mu gihe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 yari yahawe ikiraka cyo kugirana ikiganiro na Ingabire, nk’umunsi abarwanashyaka be bise Ingabire DAY.

Bafashwe nyuma y’amashusho yatangajwe ku wa 12 Ukwakira 2021 ku Umubavu TV ateguza icyo kiganiro, harimo umugore utarivuze amazina watangaje ko ikiganiro kizibanda ku bantu bafunzwe barenganywa na Leta y’u Rwanda.

Havuzwemo Idamange Iryamugwiza Yvonne uheruka gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukwiza ibihuha bigamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, gupfobya Jenoside no gutanga sheki itazigamiwe.

Abandi ni Karasira Aimable ukurikiranyweho guha ishingiro Jenoside no kudasobanura inkomoko y’umutungo we,  Dr Christopher Kayumba ushinjwa gukoresha umuntu mukuru imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abandi.

Mu batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, nka Sylvain Sibomana yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire ritigeze ryemerwa mu Rwanda, ryashinjwe kenshi gukorana n’imitwe irimo FDLR.

Ni ryo Ingabire yaje kuvuga ko asezeyemo, ko agiye gushinga DALFA Umurinzi.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Sibomana yafunguwe nyuma y’imyaka umunani muri gereza, nabwo yaregwaga ibyaha byo gukurura amacakubiri n’intugunda muri rubanda.

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu benshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha n’andi magambo arimo imvugo zibiba urwango, “zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

Yakomeje iti “Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Ibyaha bakekwaho biteganyirizwa ibihano by’igifingo kiri hagati y’imyaka itatu na 15.

 

Nsengimana Theoneste na we yatawe muri yombi
TAGGED:featuredIcyahaNsengimanaUmuhozaUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yishe Abantu Batanu Akoresheje Imyambi
Next Article U Burundi Bwahagaritse Amateraniro Yose y’Amadini Mu Masaha y’Akazi
1 Comment
  • Pingback: RIB Yahamagaje Ingabire Victoire - Taarifa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?