Abamotari B’i Kigali Basabwe Guca Ukubiri N’Umwanda

Kuri Kigali Pélé Stadium habereye inama  yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, abamotari hafi ya bose bo muri uyu Mujyi, RURA na Polisi y’u Rwanda. Umujyi wa Kigali wagaye abamotari bagaragaraho umwanda ubasaba ko bakwiye kwisukura.

Polisi yo yabibukije ko Gerayo Amahoro igomba kuba imigirire ya bose, buri wese akazirikana ko iyo akoze impanuka aba ashyize mu kaga ubuzima bwe n’ubw’uwo atwaye.

Hari umumotari ukorera ahitwa Gasanze wabwiye Taarifa ko kuba hari abamotari bagira umwanda ntawabihakana.

Ati: “ Rwose hari bagenzi banjye bakorera muri Kigali ariko wareba moto zabo ukagira ngo nta kaburimbo iba muri Kigali, bahora bagenda mu gitaka gusa.”

Uyu mugabo witwa Kanamugire avuga ko abamotari nk’abo bakwiye kujya babihanirwa kuko bihesha isura mbi bagenzi babo bakora umwuga umwe.

Ngo uzajya agaragaza umwanda ajye abihanirwa.

Ku rundi ruhande, avuga ko byaba ari amakose uramutse ufashe abamotari bose bakabita ‘abanyamwanda.’

Ngo ni nka bya bindi bavuga ko ‘umukobwa aba umwe agatukisha bose.’

Umujyi wa Kigali wo uvuga ko isuku ikwiye kuba umuco ku bamotari bose.

Meya Pudence Rubingisa avuga ko isuku irangwa henshi mu Mujyi wa Kigali, ikwiye no kugera ku bamotari bose.

Uyu muyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko umumotari ukorera i Kigali akwiye kugira isuku haba mu mubiri, ku myambaro no kuri moto ye, byose bikaba bisukuye.

Yanabakanguriye kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango yabo bikaba uko.

Pudence Rubingisa asaba abamotari kwita ku isuku

Rubingisa yasabye abamotari b’i Kigali kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda mu kazi kabo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba kandi n’ibyarangije kuba bikurikiranirwe hafi.

Polisi iti: ‘Gahunda ni Gerayo Amahoro’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye abamotari ko iyo umuntu akoze uko ashoboye akigengesera ngo atagira uwo ateza impanuka, byongera amahirwe y’uko nawe ntawe uyimuteza.

Gerayo amahoro ni gahunda yo kurinda ubuzima bw’abakoresha umuhanda

Icy’ingenzi muri ibyo byose  ngo ni ukoroherana, kutarangara ngo umuntu yibagirwe gusoma ibyapa ndetse no gukurikiza umuvuduko ugenwa n’ibyapa.

Ubukangurambaga bwa Polisi bwiswe Gerayo Amahoro bugamije kumvisha abakoresha umuhanda bose akamaro ko kwitwararika.

Polisi kandi iri kwibutsa abamotari ko bagomba kujya bagenda bacanye itara ry’imbere kugira ngo moto igaragarire umuntu uri kure yayo kandi ayibone haba ku manywa, mu gihu cyangwa mu ijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera aherutse kubwira abakozi ba kimwe mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda ko iyo Polisi imaze kwigisha abantu uko bakwiye kwitwara, ikiba gisigaye kiba ari uguhana uwabirenzeho.

Inama yahuje inzego twavuze haruguru yari yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imigendekere y’ibikorwa byayo, Commissioner of Police Vincent Sano n’Umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Eng Déo Muvunyi.

Abayobozi bari bitabiriye iyi nama

Muri yo kandi abamotari beretswe abashinzwe umutekano wabo.

Ni abagabo n’abagore bahawe impuzankano izajya ibaranga, iriho izina ku ruhande rw’iburyo na nomero ya buri muntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version