Nyuma ya Madona, umuryango wa Brad Pitt na Angelina Jolie niwo w’ibyamamare wareze abana benshi kandi biganjemo abo batabyaye. Mu ntambara y’ubutane yahereye muri 2016, ikibazo cy’abana benshi no kumenya uzabarera cyatumye urubanza rumara igihe andi rurahenda. Ubu rugiye kugeza kuri Miliyoni $1 buri wese agomba kwishyura hatabariwemo agendera ku batangabuhamya.
Umwunganizi mu by’amategeko agenga ubutane( divorce) Madamu Kelly Chang Rickert avuga ko iyo arebye uko ruriya rubanza ruteye, asanga rushobora kuzamara indi myaka itandatu.
Ku mugani w’umuhanzi w’Umunyarwanda, urukundo ni rwiza cyane iyaba rwarambaga ntirushire!
Urwa Brad Pitt na Angelina Jolie rwararambye ndetse abanyamakuru b’imyidagaduro bari barahuje amazina yabo babita Brangelina.
Muri Nzeri 2016 ariko Madamu Jolie yagejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya. Icyo gihe yavugaga ko hari ibintu bikomeye bibatandukanya kandi bagerageje gukemura biranga.
Kuva icyo gihe kugeza ubu ruracyageretse hagati y’ibi byamamare biri mu bikomeye bizwi mu mateka ya sinema y’Abanyamerika.
Ikindi ni uko uru rubanza ruzahenda cyane.
Impamvu yo guhenda kwarwo ni uko yaba Brad yaba na Jolie bombi bashaka ko bagabana imitungo 50% ku yindi.
Iyi ngingo yaje gukomezwa n’uko barera abana benshi bityo hakaba harabuze uwakwemera kubajyana agahabwa igice kinini cy’umutungo basangiye.
Ikindi ni uko bariya bombi bashatse umucamanza wigenga ubigira urubanza akabagira n’inama ariko uhenze cyane kuko ku isaha imwe abishyuza hagati ya $900 na $1,000 .
Uru rubanza kandi ruri kugira ingaruka kuri Brad Pitt witegura gukina filime yise ‘Once Upon a Time.
Ni urubanza rwatwaye buri wese muri biriya birangirire amafaranga arenga miliyoni $1.
Bakoresha abavoka b’abahanga kandi bahenze.
Bivugwa ko bariya bavoka bakora amasaha ari hagati ya 40 na 50 mu Cyumweru.
Wa mucamanza wabo twavuze haruguru ngo bamuhemba byibura $ 10 000 ku munsi.
Angelina Jolie ariko ari gukora uko ashoboye ngo azegukane uburenganzira bw’urukiko bwo kurera bariya bana.
Ibi biri gutuma atanga amafaranga menshi kugira ngo azarutsinde ariko aracytafite akazi ko gukora igihe cyose Brad Pitt azaba nawe akibatsimbarayeho.
Kuba bafite abana b’imyaka 12 y’amavuko bivuze ko urubanza rwo kumenya niba bahitamo kurerwa na Jolie cyangwa Pitt ruzarangira ari uko bafite imyaka 18 y’amavuko ni ukuvuga ko hasigaye indi myaka itandatu.
Ikindi cyabaye umuzi w’urubanza rwa biriya byamamare ni inzu y’akataraboneka baguze mu Bufaransa ahitwa Correns.
Icyo gihe hari muri 2008 bakaba barayiguze miliyoni$ 67.
Ni nayo bashakaniyemo muri 2014.
Jolie arusha amafaranga Pitt
Muri iyi ntambara hari ikintu cyagaragaye: Angelina Jolie afite amafaranga menshi kurusha Brad Pitt, ibi bikagaragazwa n’uko ashobora kwishyura umwavoka uwo ariwe wese ku giciro ashaka
Wa mugore w’impuguke mu manza z’abashakanye bashaka gutana niwe ubyemeza.
Ikindi gituma uru rubanza ruhenda ni abatangabuhamya benshi kandi bahenze.
Abanyamategeko ba Brad Pitt bahamagaje abatangabuhamya 21 barimo n’abahanga mu ndwara zo mu mutwe.
Angelina Jolie we yatanze urutonde rw’abantu barindwi.
Umushahara wa buri muhanga mu by’indwara zo mu mutwe ungana na $ 500 ku isaha.