Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD) itangaza ko abana 17,302 bafite ubumuga batiga kandi bagombye kuba bari mu ishuri. Imwe mu mpamvu nkuru zibitera ni imyumvire ‘idahwitse’ y’ababyeyi.
Akenshi abo babyeyi bumva ko umwana ufite ubumuga ntacyo aba azimarira bityo ko kumujyana kwiga ari ugupfusha ubusa amafaranga n’umwanya.
Ikindi cyatangarijwe mu nama yaraye ihuje itangazamakuru, NCPD, n’inzego z’imibereho myiza y’abaturage ni uko abandi bana 34 830 bujuje imyaka 16 batanditse mu bitabo by’irangamimerere.
Muri ibi biganiro kandi hatangirijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga gitangira kuri uyu wa 26, Ugushyingo 2025, kikazarangira tariki 03, Ukuboza 2025 ubwo hazizizwa umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel avuga ko muri icyo cyumweru hazarebwa ibyo bihumbi by’abana bashyirwa mu mashuri.
Ati: “Tumaze kubona ko abana bafite ubumuga batari mu mashuri ari benshi kandi bagombye kuba barimo. Turashaka ko mu Turere twose abo bana ba basubira mu mashuri.”
Kuri Ndayisaba kuba abo bana batiga ni igihombo kuko hari abafite ubumuga bize, baba abahanga bagira icyo bimarira n’imiryango yabo.
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga itangaza ko muri Kamena 2025, yabaruye isanga mu Rwanda abantu bafite ubumuga bangana na 145 362 ni ukuvuga 25,8% bafite akazi naho 317 360 bangana na 56,4% ntako bagira, mu gihe 99 462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.
Muri rusange Abanyarwanda bafite ubumuga ni 562 184, muri bo abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abantu 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo azwi.
Kuba ari abana bafite ubumuga batiga ahanini biterwa n’imyumvire mibi y’ababyeyi babo nk’uko Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR ribyemeza.
Ababyeyi bafite imyumvire ko umwana ufite ubumuga ntacyo yashobora ari nayo mpamvu banga kubashyira mu mashuri.
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri NUDOR, Vuningabo Emile niwe ubyemeza atyo.
Ati: “Hari ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi aho bumva ko umwana ufite ubumuga atagomba kujya ku ishuri.”
Asaba abo babyeyi guhindura imyumvire kuko hari abana b’abahanga bafite ubumuga bakora imirimo mu gihugu kandi ababyeyi bakumva ko guharanira iterambere ry’ufite ubumuga bikorewe mu muryango ari inshingano z’ababyeyi n’abandi muri rusange.
Hagati aho, Vuningabo yemeza ko hari abana bafite ubumuga 540 bize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubu bakaba barabonye ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo.
Mu Cyumweru cyahariwe abafite ubumuga hateganyijwemo ibikorwa birimo ibiganiro ku burezi budaheza bizatangwa n’Ikigo Gishinzwe Uburezi (REB), ibiganiro ku ngingo zirebana n’abafite ubumuga bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo, ibikorwa bikazakorerwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere n’ibindi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992.
Ku isi hari abantu barenga miliyari imwe bafite ubumuga, bakaba bangana na 15% by’abatuye isi bose.
Umuntu umwe ku bantu bane batuye Leta zunze ubumwe z’Amerika afite ubumuga, bukomoka ku mpamvu nyinshi zirimo impanuka, ubusaza n’indwara zidakira.


