Binyuze mu gutoza abana umuco w’iwabo n’ibijyana nawo, mu Rwanda hatangijwe ikiswe Benimana Initiative uzatuma abana bakura baha agaciro imbyino gakondo z’Abanyarwanda.
Abateguye iki kintu bemeza ko kizafasha abakiri bato kumenya ko iby’iwabo bifite agaciro kanini, ko atari ibyo gusimbuza iby’abanyamahanga mu buryo bwa burundu.
Ahabimburiye ahandi mu kwerekana uko ibyo bitaramo bizakorwa ni mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyabaye tariki 27, Ukuboza, 2025 kiswe Umurage wa Benimana.
Uretse umuhanzi wamamaye mu ndirimbo gakondo nyarwanda witwa Jean Marie Muyango uri mu batangije kandi bazagira uruhare muri iki gikorwa, hari n’umunyamakuru uzwi mu guteza imbere ibya gakondo nyarwanda witwa Rukizangabo Shami Aloys ari nawe uyobora Benimana Initiative.
Uyu yavuze ko iki gikorwa kizafasha abato gukurana ubumenyi ku muco w’abakurambere babo, bakamenya kubyaza umusaruro impano bafite mu guhamiriza, kwivuga, n’ibindi bishamikiye ku migenzereze by’abakurambere.
Yemeza ko nyuma yo gusuzuma bagasanga abandi bahanzi babyaza impano zabo amafaranga, babonye ko n’abakora ibya gakondo bashobora kubikiriramo baramutse babyubatse bakiri bato kandi bakabikora kinyamwuga.
Ati: “Twabonye intore zihamiriza igihe kinini, tubona intore zabibayemo imyaka n’imyaniko ariko ukabona uburyo bashaje ntacyo byabahaye gihambaye, ukabona biguteye impungenge.”
Rukizangabo yavuze ko bashyize imbere gutoza no guhugura abana mu gihugu hose mu mbyino gakondo nyarwanda, ubuvanganzo, imyuga gakondo no mu ndangagaciro n’imigenzo nyarwanda.
Ati: “Ni ugukundisha umwana w’Umunyarwanda umuco we, ariko atari ukuwumukundisha gusa ngo ahamirize n’ibindi, ahubwo uwo muco ube ushobora gutunga nyirawo.”
Kugeza ubu hari abana benshi bafite hagati y’imyaka ine n’imyaka 12 bamaze gutangira gutozwa iby’iwabo.
Si uguhamiriza gusa aba bana baziga, ahubwo baziga n’ubukorikori nyarwanda burimo kuboha, gutaka amasaro, gukora imitako mu birere no mu mpapuro zakoreshejwe, kubumba n’ibindi.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera umubare w’imishinga y’urubyiruko ihabwa inguzanyo no gutanga amahirwe yo kugera ku imari no guhanga imirimo binyuze mu murage ndangamuco w’u Rwanda.
Nk’uko buri gice cy’u Rwanda gifite umwihariko mu muco no mu mbyino zacyo, no mu gutoza abo bana hazajya harebwa uko iwabo bahoze babyina bya gakondo.
Ubusanzwe Abanyarwanda bagiraga imbyino z’ingeri nyinshi zirimo ikinimba, ikinyemera, ikinimba cy’ubwato, abasamyi, imishayayo n’izindi.
Intego ni uko uzajyaausura u Rwanda cyangwa undi ugiye mu gace runaka, azajya yakirizwa imbyino zihariye muri ako gace.
Muyango Jean Marie yashimye iki gitekerezo avuga ko n’iyo yatabaruka, yaba afite icyizere ko umuco nyarwanda utazazimira kuko hari abato bazawurinda.
Benimana Initiative izatangira kuzenguruka igihugu mu bitaramo bya ‘Umurage wa Benimana’ guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.
Umubyeyi witwa Mukazibera Chantal utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ufite umukobwa w’imyaka 12 avuga ko byaba byiza abateguye iki gikorwa baganiriye n’ababyeyi mu rwego rwo kwemeranya uko abo bana bajya batozwa, ku masaha no mu buryo bwemeranyijweho.
Iyi gahunda izakorana no ku bufatanye na Minisitiri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, François Nyangezi akaba ari we wari intumwa y’iyi Minisiteri ubwo habaga igitaramo cyavuzwe haruguru.