Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abandura COVID-19 Muri Amerika Barenze Miliyoni Imwe Ku Munsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abandura COVID-19 Muri Amerika Barenze Miliyoni Imwe Ku Munsi

admin
Last updated: 04 January 2022 2:12 pm
admin
Share
SHARE

Imibare y’abandura COVID-19 ikomeje gutumbagira hirya no hino ku Isi bijyanye n’ikwirakwira rya virus yihinduranyije ya Omicron, aho Leta zunze ubumwe za Amerika yagize umubare wari utarabaho w’abaturage basaga miliyoni banduye ku munsi umwe.

Imibare yakusanyijwe na Johns Hopkins University kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu banduye COVID-19 muri Amerika ari 1,080,211.

Ni imibare yikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyie n’ubwandu bushya buri hejuru cyane bwaherukaga kuboneka.

Ni nyuma y’umunsi umwe gusa Umujyanama mu bijyanye no kurwanya ibyorezo, Anthony Fauci, atangaje ko igihugu gifite izamuka ry’ubwandu byushya riteye nk’umurongo uhagaze.

Yavuze ko hakiri igihe kinini ngo ubwandu butangire kugabanyuka.

Virus ya Omicron yandura cyane kurusha izayibanjirije, ndetse imibare yasesenguwe kugeza ku wa 25 Ukuboza yerekanye ko iyi virus yihariye nibura 59% by’ubwandu bushya.

Fauci yavuze ko uburyo ubwandu bushya bwazamutse cyane muri Afurika y’Epfo ariko ntibutinde hejuru, butanga icyizere.

Nubwo imibare y’abandura bashya iri hejutu cyane muri Amerika, ibipimo by’abantu baremba n’abapfa biri hasi ugereranjyije n’irindi zamuka ry’uburwayi ryagiye ribaho.

Mu minsi irindwi ishize hapfuye abantu 9,382, ku buryo mu mibare bigaragazwa ko ugereranyije n’icyumweru cyabanje, abantu bapfa bagabanyutseho 10 ku ijana.

Nibura muri iyo minsi handuye abantu bose hamwe basaga miliyoni 3.4, aho impuzandengo y’abanduye ku munsi umwe ari 486,000.

Kugeza ubu Covid-19 imaze kwica abantu 5,441,446 ku isi kuva iki cyorezo cyaduka mu Ukuboza 2019, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo kuri uyu wa Mbere.

Ubariyemo n’izindi mpfu zishobora kuba zifitanye isano na COVID-19, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko imibare y’abapfuye ishobora kuba ikubye iriya itangazwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

 

TAGGED:COVID-19featuredLeta zunze ubumwe e
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bemeza Ko Guterwa AstraZeneca Ya Gatatu Birinda Omicron Ku Kigero Kinini
Next Article Muri Kenya Impanuka Yahitanye Abantu 14
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?