Hagati yo ku Cyumweru no ku wa Mbere inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 12 barimo umwe wahoze ari umusirikare, bakekwaho ko bafatanyije mu kwica umugore bagatwara amafaranga.
Babafashe ku bufatanye bw’inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego Rushinzwe Umutekano w’Igihugu n’Iperereza, NISS, na Polisi.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye Taarifa ko umwe mu bafashwe yahoze ari umusirikare muri RDF, aza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi, atahana imyenda ya gisirikare.
Avuga ko uwo mugabo yakoranye n’abandi bagura imbunda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyo mbunda ikaba ari yo yakoreshejwe bica umugore wari utabaje ubwo bibaga mu rugo rwe.
Igitangaje ni uko umugabo w’uriya mugore ari we ushinjwa kumugambanira kugira ngo yicwe kubera ko ngo yamubangamiraga ku byerekeye ikoreshwa ry’imitungo yo mu rugo.
Nyuma abo bagabo baguze imbunda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kuyikoresha mu bujura.
Dr Murangira ati “Bakomeje kwiba hirya no hino ndetse hari undi muturage barashe mu nda arakomereka cyane ariko ntiyapfa. “
Murangira yavuze ko mu bagize uruhare muri biriya bikorwa hari babiri batarafatwa, bagishakishwa.
Yihanganishije ababuze ababo, aburira abafite umugambi w’ibyaha ko bazafatwa uko bizagenda kose.
Murangira yavuze ko abafashwe batawe muri yombi mu minsi ibiri ishize, hirindwa ko hafatwa bake bityo abandi bakaba bacika.