Abantu 122 Bashaka Ubuhungiro Baheze Muri Libya Bategerejwe Mu Rwanda

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwakira icyiciro cya gatandatu cy’abakeneye ubuhungiro bari baraheze mu gihugu cya Libya, kigizwe n’abantu 122.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu gihe Komiseri w’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Impunzi, Filippo Grandi, yasuye inkambi y’agateganyo yakirirwamo izo mpunzi n’abashaka ubuhungiro baturuka muri Libya.

Ni inkambi iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera, icungwa ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Muri Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri na AU na UNHCR, yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro 500.

- Advertisement -

Ni abantu bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagahera muri Libya nyuma yo kubura uko bambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangarije kuri Twitter iti “Amatsinda atanu ni yo yari amaze kwakirwa kugeza ku wa 29 Ukuboza 2020. Irindi tsinda ry’abantu 122 bavanwa muri Libya ritegerejwe uyu munsi nijoro.”

Mu matsinda atanu aheruka kwakirwa agizwe n’impunzi n’abashaka ubuhungiro 515, bamwe bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède. Ubu mu nkambi ya Gashora harimo abantu abantu 261.

Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abantu 66 ryageze mu Rwanda ku wa 26 nzeri 2019.

Komiseri wa AU ushinzwe ubuzima n’ibikorwa by’ubutabazi, Amira Elfadil, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2021, aho yavuze ko barimo kureba uko bakongera amasezerano n’u Rwanda, ngo rukomeze kwakira impunzi zaheze muri Libya.

Zicumbikirwa mu gihe haha hagishakishwa niba hari igihugu cyakwemera kubakira. U Rwanda rwemeye ko ababihitamo bashobora kuguma muri iki gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version