Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 151 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu 151 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

admin
Last updated: 17 December 2021 10:17 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bateranira mu rugo rw’umuturage barimo gusenga.

Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage. Bari mu rugo rwo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagali ka Cyambwe.

Bari abagabo 17, abagore 108 n’abana 26 bavuye mu madini n’amatorero atandukanye.

Nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko bariya bantu bari baje ku nshuro ya Gatatu gusengera iwe.

Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.

Yagize ati “Aba bantu bavuye mu mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe.”

Bamwe mu baturage bafatiwe mu rugo rwa Mugirente bavuze ko baba baje gusenga basaba Imana ibintu birimo gukira indwara no kuyisaba ubukire.

Gusa bemeye ko ibyo bakoze ari amakosa batazabisubira, babisabira imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yavuze ko bariya bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bakaba bagomba kubihanirwa.

Yagize ati “Aba bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe. Tugiye kubaganiriza tubagaragarize ubukana bw ‘iki cyorezo n’uko bagomba kukirinda, barapimwa harebwe ko hatarimo abanduye ndetse dukingize abarimo batarikingiza.”

Yakomeje akangurira abaturage kujya bajya mu gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa ku buryo batakwanduzanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku baturage batanze amakuru, yaboneyeho kubashimira.

Yagize “Hari ku isaha ya saa sita z’amanywa tubona amakuru atubwira ko mu rugo rw ‘uriya muturage harimo abantu basenga. Polisi yahise ihagera isanga koko barahari bicaye ahantu hafunganye nta mabwiriza bubahirije yo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje agaragaza ko bakoze amakosa arimo gusenga mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse harimo abatarikingije COVID-19 kandi bose ntabwo bari bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abanduye kandi biyishyurire ikiguzi cyo gupimwa, nyuma bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza ndetse n’abatarakingirwa bahabwe urukingo.

TAGGED:COVID-19featuredKamonyiPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Elon Musk Agira Urubyiruko Ngo Ruhange Imirimo Y’Ejo Hazaza
Next Article Inzira Zagufasha Kwirinda Umuvundo W’Imodoka Zijya/Ziva Kicukiro Centre
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?