Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 16 Bakekwaho Kuyogoza I Gicumbi Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu 16 Bakekwaho Kuyogoza I Gicumbi Bafashwe

admin
Last updated: 28 May 2021 9:07 am
admin
Share
SHARE

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yatangaje ko yafashe abantu 16 biganjemo urubyiruko, bakekwaho ubujura mu baturage.

Abafashwe biganjemo urubyiruko rw’abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35, usibye umuntu umwe ufite imyaka 61. Bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Ruyaga, ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko gufata bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’abayobozi mu Kagari ka Gacurabwenge, bavugaga ko hari insoresore zibarembeje zibiba.

Ati ”Abaturage ubwabo nibo baduhaye amakuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, basabye Polisi kubafasha igafata urubyiruko rw’abasore rwirirwa ruzerera mu mudugudu, bwakwira bakajya gutobora inzu biba abandi bagatega abantu mu nzira bakabashikuza ibyo bafite.”

“Mu gufata bariya bantu 16, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage nibo bagendaga berekana abo bakekaho ubwo bujura.”

SP Minani yakomeje avuga ko benshi muri ruriya rubyiruko usanga barigeze gufatirwa mu bikorwa by’ubujura bakajyanwa mu nkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, ariko bagaruka bagakomeza ingeso mbi z’ubujura.

Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo bariya  bantu bafatwe. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, aho kwishora mu byaha.

Ati ”Bariya bantu bose ni urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, turabakangurira kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagashaka imirimo ibateza imbere, aho kwiba bakajya gufungwa.”

“Harimo abanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga itandukanye, tubakangurira gushaka uko bakwishyira hamwe bagakora ndetse bakanigisha bagenzi babo, kugira ngo bazamurane.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gusigasira ituze ry’abaturage, kandi ikabikora ibifatanyijemo n’abaturage. Asaba abatarafatirwa mu byaha kubicikaho hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakorweho iperereza.

TAGGED:featuredGicumbiPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzitizi Mu Bucuruzi Hagati ya Uganda n’u Burundi
Next Article U Budage Bwemeye Ko Bwakoze Jenoside Muri Namibia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?