Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 24 Barimo Abanduye COVID-19 Bafatiwe Muri ‘Bridal Shower’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abantu 24 Barimo Abanduye COVID-19 Bafatiwe Muri ‘Bridal Shower’

Last updated: 14 July 2021 2:52 pm
Share
SHARE

Polisi yatangaje ko nyuma yo gufatira mu Karere ka Musanze abantu 24 barenze ku mabwiriza bakajya mu birori byo gutegura umukobwa wenda gushyingirwa, bategetswe kwipimisha COVID-19 habonekamo batatu banduye.

Ku wa 11 Nyakanga nibwo abantu 24 bafatiwe mu rugo rw’umugore w’imyaka 52, mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa waho witegura ubukwe muri Kanama 2021. Ni igikorwa kizwi nka ‘bridal shower’ mu Cyongereza.

Basanzwe mu rugo ruri mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza.

Bamaze gufatwa bavuze ko babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19, n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo.

Bajyanywe mu kato i Nkumba, bapimwa icyorezo cya COVID-19 maze ibisubizo bigaragaza ko batatu muri bo banduye.

Mu banduye harimo na nyiri urugo, ari na we wari watumiye bariya 24 bandi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean  Pierre Kanobayire, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu ruganiriro begeranye cyane.

Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo, kigakomeza kwiyongera.

Ati ”Niyo mpamvu leta yahagaritse ibirori n’andi makoraniro atemewe. Mutekereze ukuntu abantu 24 baturuka ahantu hatandukanye bakajya kwirundira mu cyumba gito cy’uruganiriro nta ntera bahanye, nta gapfukamunwa bambaye, mu gihe nyamara inzego z’ubuzima zihora zidukangurira kwirinda ko virusi itizwa umurindi n’ahantu hameze kuriya.”

Polisi yatangaje ko harakomeza gupimwa abasigaye, bagume mu kato kandi banakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

SSP Kanobayire yasabye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

TAGGED:COVID-19MusanzePolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Baho International Hospital Yasabye Imbabazi
Next Article U Rwanda Rwabonye Miliyari 15 Frw Zo Gusana Igice Cy’Umuhanda Muhanga – Karongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?