Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 37 Bafatiwe i Kigali Barimo Gukina Filime Abandi Bari Mu Birori
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Mu Rwanda

Abantu 37 Bafatiwe i Kigali Barimo Gukina Filime Abandi Bari Mu Birori

taarifa@media
Last updated: 02 March 2021 8:22 am
taarifa@media
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 37 bafatiwe makoraniro atemewe mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, barimo 27 bafatiwe mu nzu barimo gutegura filime n’abandi 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage bari mu birori.

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, nyuma yo gufatwa mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare. Bose bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa  Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga.

Umwe mu bantu 27 bafatiwe muri Guest House bakoranye mu buryo butemewe, yemeye ko yari yabahurije hamwe bagenzi be ngo bafate amashusho ya filime barimo gukina. Yemeye ko bakoze amakosa, ayasabira imbabazi.

Yagize ati ”Abapolisi badufashe ahagana saa tanu z’ijoro kuri iki Cyumweru, twari twarenze ku  mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko amakoraniro ntiyemewe kandi bamwe ntabwo bari bambaye agapfukamunwa ndetse nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

”Amakosa turayemera kuko ibyo twafatiwemo ntabwo byemewe kandi nta n’inzego izo arizo zose twari twabimenyesheje. Twagize kurenga ku masaha yo kuba turi mu ngo nk’uko amabwiriza abivuga ndetse tunarenga no ku yandi mabwiriza yose, byashoboka ko haba hari bagenzi bacu banduye tukaba twakwanduzanya, tukajya no kwanduza abo twasize mu rugo.”

Umuturage wari wasuwe n’abantu 10 na we yemeye ko bakoze amakosa ubwo basuranaga kandi bitemewe, bukabiriraho kugeza ubwo abapolisi babafashe mu gicuku bakiri mu birori.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko kwirinda COVID-19 bifite amabwiriza abigenga, ariko hakigaragara abantu bayarengaho nkana. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura abatubahiriza ayo mabwiriza.

Ati “Hari abantu bakeya basa nk’aho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 aribwo buryo bwo kuyirinda, ntabwo aribyo. Kwirinda kino cyorezo bifite amabwiriza n’ibyemezo bifatwa, ntabwo rero kucyirinda ari uguterana ngo mujye mu ngo munywe inzoga mukore ibirori.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ruriya rubyiruko 37 rugomba kwipimisha COVID-19 rwiyishyuriye, kuko hari ubwo wasanga hari abari bayanduye. Nyuma inzego zibishinzwe zigomba kubaca amande.

TAGGED:COVID-19Kigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibizwi N’Ibitazwi Kuri COVID-19 Kugeza Ubu
Next Article Abakobwa Hafi 300 Bari Bashimuswe Muri Nigeria Barekuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturiye Pariki Ya Nyandugu Barasabwa Kutayanduza

Rutsiro: Hubatswe Ibitaro Bizunganira Ibya Murunda

Ubwongereza Buratangaza Ko Bwemeye Palestine Nka Leta Yuzuye 

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?