Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 4600 Bafashwe Kuri Noheli Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 4600 Bafashwe Kuri Noheli Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19

admin
Last updated: 27 December 2021 11:45 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yakanguriye abaturarwanda kwirinda imyitwarire ishobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 irimo kuranga bamwe na bamwe.

Yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

CP Kabera yavuze ko ku munsi wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza, mu gihugu hose hagaragaye abantu 4,600 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Hanagaragaye abantu benshi mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, bateje umuvundo ku buryo bashobora kwanduzanya COVID-19.

Yaboneyeho kugira inama abantu kubahiriza amabwiriza kandi bagategura ingendo zabo hakiri kare.

Yagize ati “Bariya bantu barenga ibihumbi 4,600 mu gihugu hose bafatiwe mu makosa atandukanye nko kutambara agapfukamunwa, abafunguye utubari batabifitiye uburenganzira n’abacuruzaga inzoga mu masaha atemewe ya nijoro. Hanagaragaye abantu bakoresheje ibirori bitubahirije amabwiriza.”

CP Kabera yagarutse no ku bantu barimo kugaragara  bajya gusura abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 kandi babizi neza ko bitemewe ndetse abibutsa ko gukwirakwiza indwara ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Hari imyitwarire irimo kuranga abantu bamwe twavuga ko birenze kudohoka ahubwo ni ugutinyuka. Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga haherutse gufatirwa abantu 16 bari mu rugo rw’umuntu wanduye COVID-19 baje kumusura.”

“Abo bantu barapimwe bigaragara ko harimo n’abandi 3 baje bafite ubwandu bwa COVID-19, nanone mu ijoro rya Noheli muri ako karere hafatiwe abandi baje gusura uwanduye COVID-19. Aba bose kandi usanga biteretse inzoga barimo gusangira nta kibazo bafite. Byadutse muri iyi minsi ntituzi aho byaturutse kuko bamwe muri abo bantu baba banambaye amasaha yambikwa abanduye COVID-19.”

CP Kabera yakomeje  yibutsa abantu ko hari itegeko rihana umuntu wese ukwirakwiza indwara ku bushake, yavuze ko abafashwe barwaye bagiye kwitabwaho kwa muganga ariko aho bazakirira bazakurikiranwa mu mategeko.

Yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyane cyane muri iyi minsi mikuru kugira ngo hatazafatwa ingamba zigoye bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo.

Yavuze ko muri rusange umunsi mukuru wa Noheli warangiye mu gihugu hari umutekano usesuye aho kuva kuri Noheli kugeza ku cyumweru nta mpanuka njyanamuntu yabaye kandi ni nako byari bimeze mu minsi itatu yabanjirije umunsi mukuru wa Noheli.

Yasoje yifuriza abaturarwanda gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu mwaka wa 2022 mu mahoro birinda icyorezo cya COVID-19 n’ibindi byaha.

TAGGED:COVID-19CP John Bosco KaberafeaturedPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Kagame Ashobora Kuza Kugarukaho Mu Ijambo Ry’Uko Igihugu Gihagaze
Next Article Muri Kimihurura Abantu Bane Bapfuye, Bikekwa Ko Bazize Inzoga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?