Ubushashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Edinburgh iri muri Ecosse bwakorewe ku bantu 44,480 bo hirya no hino mu Bwongereza n’ahandi mu Burayi bwerekanye ko hari isano hagati yo kugira ubwenge bwinshi, gupfa amaso no kugira ibibazo by’imikorere y’umutima.
Abahanga bo muri iriya Kaminuza bavuga ko hari uturemangingo fatizo basanze dutuma abantu bafite ubwonko bushobora gufata ibintu vuba bagira ikibazo cyo kurwara amaso bagakenera amadarubindi kandi bakagira umutima wabo ugakora nabi.
Ibyo babonye babitangaje mu kinyamakuru kitwa Nature Communications.
Muri paji z’iki kinyamakuru banditsemo ko basanze abantu bafite ubwenge bwo hejuru baba bafite ibyago bingana na 30% byo kuzacyenera kwambara amadarubindi kurusha bagenzi babo batabufite.
Aha ariko abahanga ntabamenye mu by’ukuri impamvu ituma kugira ubwonko bufite ubushobozi bukomeye bwo gufata mu mutwe no kurwara amaso bigira ingaruka ku mikorere y’umutima n’urwungano rw’imitsi.
Kwambara Agapfukamunwa mu madarubindi nabyo ni ikibazo…
Abantu bambara amadarubindi bahuye n’ikibazo cyo kubona agapukamunwa gakwira mu madarubindi, ntikayabyige ngo abe yagwa kandi kakaba gapfuka neza umunwa n’amazuru.
Abishoboye bafite n’ubushobozi bwo kuvuga rukijyana bakoresheje udupfukamunwa tujyanye n’imiterere y’amadarubindi yabo.
Ikindi kibazo cyo kwambarira agapfukamunwa mu madarubindi ni uko iyo umuntu ahumetse umwuka ujya mu birahure bigahuma.
Bisaba ko ako gapfukamunwa kaba gafashe neza mu mazuru ntigahitishe umwuka kandi ntikabangamire amadarubindi.
Abanyarwanda bambara amadarubindi bo bafite indi mbogamizi yatewe n’uko ingofero z’abagenzi zakuweho ikirahure, bityo amadarubindi yabo agahura n’ibitonyanga by’imvura mu gihe iri kugwa ikabasanga mu nzira.