Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Barimo Umushinwa Bakurikiranyweho Iyicarubozo Ryakorewe I Rutsiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu Barimo Umushinwa Bakurikiranyweho Iyicarubozo Ryakorewe I Rutsiro

admin
Last updated: 30 August 2021 7:59 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rufunze abantu barimo Umushinwa, bakekwaho ibyaha bibiri byo gukubita no kwica urubozo, byakorewe mu Karere ka Rutsiro.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umugabo uvuga Igishinwa, arimo gukubita umugozi umunyarwanda, aryamye hasi, amaboko ye bayaboheye inyuma.

Ku ruhande haba humvikana amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga.

Bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye” y’agaciro yavanyemo yayajyanye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yumvikana atakamba ati “Ntabwo nzongera mwa babyeyi mwe.”

We aba avuga umucanga yatwaye yari awujyanye kuwogesha umuvure, ku ruhande hakumvikana umugore amubaza ati “umucanga bawogesha umuvure?”

Uwatanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano. Mu mashusho yasakajwe harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD.

Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Muraho,

Abantu babiri harimo nugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza. Murakoze

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 30, 2021

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yatangaje ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha bibiri.

Ati “Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo.”

Uyu ukubita nabamufashije bose barafashwe, ubu bari mumaboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo.

— Jeannot Ruhunga (@JRuhunga) August 30, 2021

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze  5.000.000 Frw.

Iryo tegeko risobanura iyicarubozo nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

Ibi bikorwa byose byatangajwe ko byabereye i Rutsiro
Aba ni bamwe mu bivugwa ko bakorewe iyicarubozo
Abakozi b’iki kigo bagaragaye baboheye abantu babiri inyuma

 

Imyenda y’abakozi igaragaza ko bakorera ikigo Ali Group Holding Ltd

 

TAGGED:featuredPolisi y'u RwandaRIBRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 33 Bakurikiranyweho Gutwara Ibinyabiziga Banyoye Ibisindisha
Next Article Kenya Yatanze Umukandida Ku Mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?