Abantu Barimo Umushinwa Bakurikiranyweho Iyicarubozo Ryakorewe I Rutsiro

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rufunze abantu barimo Umushinwa, bakekwaho ibyaha bibiri byo gukubita no kwica urubozo, byakorewe mu Karere ka Rutsiro.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umugabo uvuga Igishinwa, arimo gukubita umugozi umunyarwanda, aryamye hasi, amaboko ye bayaboheye inyuma.

Ku ruhande haba humvikana amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga.

Bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye” y’agaciro yavanyemo yayajyanye.

- Kwmamaza -

Yumvikana atakamba ati “Ntabwo nzongera mwa babyeyi mwe.”

We aba avuga umucanga yatwaye yari awujyanye kuwogesha umuvure, ku ruhande hakumvikana umugore amubaza ati “umucanga bawogesha umuvure?”

Uwatanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano. Mu mashusho yasakajwe harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD.

Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yatangaje ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha bibiri.

Ati “Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze  5.000.000 Frw.

Iryo tegeko risobanura iyicarubozo nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

Ibi bikorwa byose byatangajwe ko byabereye i Rutsiro
Aba ni bamwe mu bivugwa ko bakorewe iyicarubozo
Abakozi b’iki kigo bagaragaye baboheye abantu babiri inyuma

 

Imyenda y’abakozi igaragaza ko bakorera ikigo Ali Group Holding Ltd

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version