Polisi ya Kenya yafashe abaturage ba Uganda bari bari mu ikamyo yavaga muri Kenya bavuye gutora Perezida w’iki gihugu kandi batagifitiye ubwenegihugu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwo bari bagiye gutora ariko amakuru avuga ko bageze muri Kenya ku wam mbere.
Abanya Kenya babaga muri Uganda nabo barambutse bajya gutora umukandida bashaka kuko bo babyemerewe ariko muri bo hari bamwe mu baturage ba Uganda bahisemo kubakurikira kandi batabyemerewe.
Umwe mu bayobozi ba Polisi bashinzwe abinjira n’abasohoka witwa Omar yavuze ko muri rusange buri muturage wa Kenya uba muri Uganda afite uburenganzira bwo kwambuka agatora umukandida ashaka yarangiza agasubira iyo aba.
Icyakora avuga ko bidakwiye ko umuturage bwa Uganda ava iwabo akaza muri Kenya yiyise umuturage wayo ngo aje gutora.
Omar avuga ko Kenya ihanahana amakuru na Uganda ku byerekeye abinjira n’abasohoka kandi ngo birafasha mu kurinda ko hari umuntu waza guhungabanya umutekano w’ibi bihugu mu buryo bwinshi harimo no kuvangira amatora.
Hari abashinzwe umutekano barenga 1500 boherejwe ku mipaka wa Lwakhakha kugira ngo barebe ko ibintu bimeze neza ku mpande zombi.