Dusenge Ariane ukora mu Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga, NUDOR, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa ribashegesha bityo ko abantu bose harimo n’abanyabugeni bakwiye kuryamagana.
Asaba abantu kurihagurukira, bakarirandura kuko ryangiza cyane uwarikorewe, yaba afite cyangwa adafite ubumuga.
Mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu buvugizi bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga, abo muri NUDOR bakorana n’indi miryango 14 mu cyo bise “Make It Program”.
Ati: ” Dufite intego yo gukora ubuvugizi ku bibazo bijyanye n’imyororokere abafite ubumuga bahura nabyo”.
Arianne Dusenge avuga ko abafite ubumuga bagifite imbogamizi zo kutagera ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere, bikagira ingaruka ku byemezo bafata ngo birinde ibyabakururira ako kaga.
Dusenge avuga ko muri iki gihe isi iri mu minsi 16 yo guhuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mucyo isi yise mu Cyongereza 16 Days of activitism against GBV, bityo n’Umuryango akorera ukaba warahisemo kubyifatanyamo.
Intego ni uko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rirwanywa.
Abahanga bavuga ko rigira uburyo butandukanye rikorwamo kuko hari irikorerwa ku mubiri n’irishengura umutima.
Abo muri NUDOR bavuga ko abanyabugeni mu buhanga bwabo butandukanye bakwiye kwamagana abagizi ba nabi bahohotera abandi.
Abahanzi bakoze ibihangano byamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga baturutse muri Nyagatare, Gatsibo na Gasabo berekanye ibihangano byayo, abahize abandi barahembwa.
Umunyabugeni wahize abandi ni Ismael Musekera waturutse mu Karere ka Gasabo.
Avuga ko igihangano yakoze kigaragaza umukobwa wakorewe ihohoterwa ku mubiri ariko aza gutinyuka avuga ibyo akorerwa ndetse arangurura ijwi risaba abandi bahohoterwa kubyamagana.
Igihangano cye kigaragaza umukobwa ufite indangururamajwi avugiriza ahirengenye asaba abantu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga n’abandi muri rusange.
Musekera ati: ” Nkanjye nk’umuhungu birambabaza kubona abakobwa cyangwa abandi bahohoterwa”.
Avuga ko iyo umuntu atinyutse akavuga ikibazo cye bitinyura n’abandi bafite nk’icye cyangwa ibindi byihariye.
Ismael Musekera avuga ko akamaro k’ubugeni ari uko buvuga aho amagambo yo atavugira.
Kubera iyo mpamvu, asanga bagenzi be bakwiye kunga murye bakamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi risobanura ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imvugo ikubiyemo ibikorwa byinshi, isobanuye igikorwa icyo ari cyo cyose cyangiza gikozwe kinyuranyije n’ubushake bw’umuntu kandi gishingiye ku itandukaniro rigenderwaho muri sosiyete hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo.
Harimo ibikorwa byo kubabaza umubiri, kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, mu mitekereze cyangwa kumuteza imibabaro, iterabwoba ryo kumukorera ibyo bikorwa, agahato no kumubuza umudendezo.
Ibi bikorwa bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga(ahiherereye).’
Ibarura Rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bageraga ku bantu 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda, muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.
Icyakora iyo mibare ni iy’abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu, bivuze ko nta mibare nyirizina y’abantu bose bafite ubumuga mu Rwanda iramenyekana mu buryo buhamye.