Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamakuru B’Abagore Bagira Ibibazo ‘Byihariye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Abanyamakuru B’Abagore Bagira Ibibazo ‘Byihariye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2021 9:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuba umunyamakuru ubwabyo ni ukwiyemeza kuvugira abandi ibibazo bagutumye n’ibyo batagutumye. Ni ukwiyemeza no kuba wapfa ubavugira. Kuba umunyamakurukazi byo bizana izindi ngorane z’inyongera nk’uko UNESCO ibyemeza!

Ku isi yose abanyamakurukazi bafite ibibazo byihariye.

Iki kibazo kireba  abanyamakurukazi muri rusange ni ukuvuga abakoresha murandasi cyangwa abakora itangazamakuru ritayifashishije.

Akaga k’abanyamakurukazi gahera ku babakorakora aho bicaye mu cyumba gitunganyirizwamo amakuru(newsroom), kakagera kuri bamwe mu babaha amakuru babasuzugura ngo ntibari buyakore nk’uko bikwiye, kagakomereza ku babacunaguza ngo ni abanebwe, kakaza no kugera ku babica.

Akazi kabo kabashyira mu kaga gakomatanyije kuba ari abanyamakurukazi kandi b’umwuga no kuba ari ab’igitsina gore.

Hari amakuru atangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, siyansi n’umuco, UNESCO, avuga ko abanyamakurukazi bahura n’ingorane kurusha basaza babo.

Ababahohotera akenshi birengagiza ubwiza bw’ibyo bakora ni ukuvuga ireme ry’akazi, ahubwo irari ry’amaso n’ubwonko bwabo bikibanda ku kimero cyabo bakabakorakora ndetse igipimo cyo kwimunyamunya cyarenga, bakabafata ku ngufu.

Ingaruka z’ibi zirenze kubababaza umubiri n’umutima ahubwo zigera no ku bandi bantu bari bazagerweho n’umusaruro uzaturuka ku buvugizi bari buzakorerwe n’abagore bakora itangazamakuru by’umwuga.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’Ihuriro nyarwanda ry’abanyamakurukazi ryitwa Women Media Owners for Media ( WMOC)yavugaga ko ihohoterwa rikorerwa abanyamakurukazi atari umwihariko w’abanyamahangakazi ahubwo ko no mu Rwanda rihari.

Imibare iri muri iriya raporo ivuga ko indi raporo bahereyeho bakora buriya bushakashatsi yakozwe n’icyahoze ari Inama Nkuru y’Itangazamakuru( Media High Council) yerekana ko mu mwaka wa 2019, ihoteterwa ryakorewe abanyamakurukazi ryatumye hari abava muri uyu mwuga.

Undi muryango w’abanyamakurukazi witwa African Women in Media nawo wakoze raporo yerekanye ko mu mwaka wa 2020, abanyamakurukazi bahuye n’ihohoterwa guhera mu gihe bahataniraga akazi no mu gihe cy’akazi nyirizina.

Ababahohoteye bari mu ngeri nyinshi.

Barimo abakoresha babo, bagenzi babo bakorana ndetse n’abo bagiye gushakaho amakuru.

Ubundi bushakashatsi  bwiswe Women In News bwasohowe muri Nyakanga 2021 bwerekanye ko mu Banyarwandakazi  103 bakoreweho ubushakashatsi abagera kuri 24% bavuze ko bacunagujwe, abandi 12% bavuga ko bakorakowe ku myanya ‘iganisha’ ku gitsina.

Ikibabaje ni uko abenshi muri bo batigeze bagira uwo babihingukiriza.

Bisa nk’aho ari umuco w’Abanyarwanda muri rusange ko nta mpamvu yo kwimena inda, kwivamo cyangwa kuba biri hanze.

Iyi myumvire iba muri bamwe mu Banyarwanda[kazi] ituma bahohoterwa bakaruca bakarumira bakazajya kugira icyo bavuga amazi yararenze inkombe.

Inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu no guhana abica amategeko zisaba abanyamakurukazi n’Abanyarwanda muri rusange kurenga iyo myumvire bakavuga ibibi bakorerwa.

TAGGED:AbibumbyefeaturedRwandaUmunyamakurukaziUmuryangoUNESCO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Ku Bayobozi Bashya Batorewe Kuyobora Uturere 27
Next Article Mushikiwabo Yagiranye Ibiganiro Na Papa Francis
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?