Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru batatu n’aba ofisiye babiri ba RCS, bari bakurikiranyweho kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, barekurwa ‘by’agateganyo’.
Abanyamakuru barekuwe n’uyu mwanzuro ni Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Richard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga.
Hari kandi n’umufana wa APR FC akaba yari umuvugizi wa bagenzi be b’abafana Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’igorora barekuwe ni Umuvugizi warwo RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana.

Abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bo bagiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Irekurwa ryabo rivuzwe mu gihe hari hakiri iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha bari bakurikiranyweho birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe Tariki 21, Kanama, 2025 saa yine ( 10h00) ariko ryimurirwa kuri uyu wa Kabiri mu isomwa ryabereye mu ruhame ku wa 26, Kanama, 2025 nabwo saa yine ariko ryatinze gutangira.
Inteko y’abacamanza yageze mu cyumba basomeyemo imyanzuro saa 12h50’ aho bavuze ko byatewe n’imirimo myinshi urukiko ruba rufite.
Mbere yo kubasomera umwanzuro, umucamanza yabanje kubahamagara bose bajya imbere y’Inteko y’abacamanza maze basomerwa ibyo bashinjwa byose.
Urukiko rwasanze amatike bahawe batari bazi ko yasabwe mu izina rya Minisiteri y’ingabo bityo ko nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Urukiko rwasanze Biganiro Mucyo Antha, Mugisha Frank, Ishimwe Ricard na Ndayishimiye Reagan badahamwa n’icyaha cyo guhabwa inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe, rutegeka ko barekurwa by’agateganyo.