Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamerika Bafitiye Ubwoba Umutingito Ukomeye Na Tsunami Bibugarije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza Kamere

Abanyamerika Bafitiye Ubwoba Umutingito Ukomeye Na Tsunami Bibugarije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2021 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu by’imitingo( seismologists) batanze umuburo ko Leta ya Alaska( ni umwe mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika) igiye kwibasirwa n’umutingito ufite uburemere bwa 8.2 ku gipimo cya Richter. Ni umutingito uremereye k’uburyo uri buteze tsunami.

Tsunami ni ijambo ry’Ikiyapani rivuga umwuzure uterwa n’amazi y’inyanja arenga inkombe agasakara mu bayituriye.

Abahanga bo mu Kigo United States Geological Survey bavuga ko uriya mwuzure uteganyijwe kuza kuba muri kiriya gice uri buterwe n’umutingito biteganyijwe ko uri butangirire mu Ntara ya Perrille muri Leta ya Alaska.

Abaturage bo muri biriya bice bohererejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo zigendanwa bubasaba kuzina utwangushye bagahunga kuko hari buze umwuzure ufite imbaraga nyinshi.

Buriya butumwa buragira buti: “ Nyamuneka muhunge kuko mwugarijwe n’amazi menshi cyane ari buzanwe mu ngo zanyu n’umwuzure ukomoka ku mutingito! Muhungire ku misozi abandi bave ku nkengero kuko murugarijwe. Muzagaruke mu ngo zanyu ari uko mubibwiwe n’abayobozi.”

Alaska ni iyo Leta itegeka ubutaka bunini mu zindi zose zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Alaska nicyo gihugu kinini mu bindi bigize Leta zunze ubumwe z’Amerika

Ihana imbibi na Canada ndetse igakora no ku Burusiya. Mu Majyaruguru yayo hari Inyanja ya Arikitika( Arctic Ocean) n’aho mu Majyepfo no mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba hakaba Inyanja ya Pacific.

Alaska ni nini k’uburyo ubuso bwayo buruta ubwa Texas, Calfornia na Montana ubuhurije hamwe.

Izi Leta tuvuze nyuma ya Alaska nizo nini ziyikurikira mu buso.

Ituwe n’abaturage bacye cyane kuko ibarura ryo muri 2020 ryerekanye ko yari ituwe n’abaturage 736,081.

Umurwa mukuru wa Alaska witwa Juneau.

 

TAGGED:AlaskaAmerikafeaturedTsunamiUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pegasus Tuyiha Gusa Ibihugu Byugarijwe N’Iterabwoba- Minisitiri W’Ingabo Wa Israel
Next Article Mudugudu Uvugwaho Gukubita Umunyamakuru I Nyagatare Ari Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?