Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyapolitiki 3 Bavugwaho Kuba Inyuma Y’Ibitero Bya Grenade I Bujumbura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abanyapolitiki 3 Bavugwaho Kuba Inyuma Y’Ibitero Bya Grenade I Bujumbura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2021 4:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava  i Burundi avuga ko abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Gitega ari bo Alexis Sinduhije na François Nyamoya hamwe n’umwe mu bakora muri Sosiyete Sivile witwa Marguerite Barankitse bashinjwa na Leta y’i Gitega kuba inyuma y’ibitero bya Grenade biherutse guterwa i Bujumbura.

Babiri muri aba Taarifa ifite amakuru ko babaye bavuye mu Rwanda ariko umwe akihaba.

Alexis Sinduhije ni Perezida w’Ishyaka Mouvement pour la Solidarité et le Devéloppement (MSD) mu gihe François Nyamoya ari Umunyamabanga nshingwabikorwa waryo.

Iby’uko bariya bantu ari bo Leta y’u Burundi ivuga ko bakekwaho kuba inyuma y’ibitero biherutse kugabwa i Bujumbura, yatangajwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika witwa Pierre Claver Niyonkuru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Pierre Claver Niyonkuru ukorera VOA niwe wabitangaje kuri Twitter

U Rwanda n’u Burundi bibanye neza muri rusange n’ubwo hatabura agatotsi.

Umubano mwiza muri iki gihe ushingiye ku ntambwe ziherutse guterwa ubwo inzego z’umutekano ku bihugu byombi byahererekanyaga abafungwa bashakwaga na buri ruhande kubera uruhare bakurikiranyweho mu guhungabanya umutekano.

Ku nshuro iheruka kurusha izindi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi Amb. Albert Shingiro, byibanze ku rugendo rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje binyuze kuri Twitter ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”

Biruta na Shingiro bahuriye i New York baganira uko umubano warushaho kuzamuka

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwifashe neza guhera mu mwaka wa 2015.

- Advertisement -

Icyo gihe habaye imyigaragambyo y’abataremeraga icyiswe ‘Manda ya gatatu’ ya Perezida Pierre Nkurunziza, ku buryo bagerageje guhirika ubutegetsi.

U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira uwo mugambi ariko rwo rukabihakana, ahubwo rugahinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu guha icyuho imitwe yitwaje intwaro yisuganyiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikabasha kwinjiza abarwanyi n’ibikoresho.

Hari n’ibitero bitandukanye byagabwe mu Rwanda n’abantu baturutse ku butaka bw’u Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, avuga ko ari ‘igihugu cy’icyiyorobetsi.’

Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.

Umusirikare w’u Burundi Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.

Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”
Urwo rugendo ruracyategerejwe.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro za Nzeri, 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.

Ati: “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”

Ese muri iki gihe Burundi n’u Rwanda bipfa iki?

Nyuma y’uko bivuzwe ko Gen Godefroid Niyombare wari wateguye Coup d’Etat mu Burundi ikaburiramo yaba yahungiye mu Rwanda, ubutegetsi bw’i Gitega buvuga ko kugira ngo umubano na Kigali unoge, bisaba ko Gen Niyombare asubizwa mu Burundi.

U Burundi buvuga ko u Rwanda rucumbikiye umuntu wari ku isonga mu kubuhungabanyiriza umutekano, bityo ko niba u Rwanda rushaka ko umubano uba mwiza, rugomba gutera intambwe ikomeye rukabuha Gen Niyombare.

Tariki 19, Kanama, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni yavuze ko u Rwanda nirubaha Gen Niyombare ‘umubano uzasubira mu buryo.’

Kuri iki cyifuzo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Mannasseh aherutse kubwira The East African aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo.

Prof Nshuti yagize ati: “ Abo bivugwa ko bari barateguye kiriya gitero bahungiye mu Rwanda ari impunzi kandi amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu kudakumira ababihungiyeho. Aya mategeko kandi adusaba kudasubiza abantu ibihugu baje bahunze.”

Mu gihe u Rwanda ruvuga ko Gen Niyombare n’abandi baruhungiyeho ari impunzi zisanzwe, u Burundi bwo buvuga ko baruhungiye ho nk’abanyabyaha bityo ko bagombye gusubizwa yo bagacirwa urubanza.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje binyuze kuri Twitter ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwifashe neza guhera mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe habaye imyigaragambyo y’abataremeraga icyiswe ‘manda ya gatatu’ ya Perezida Pierre Nkurunziza, ku buryo bagerageje guhirika ubutegetsi.

U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira uwo mugambi ariko rwo rukabihakana, ahubwo rugahinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu guha icyuho imitwe yitwaje intwaro yisuganyiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikabasha kwinjiza abarwanyi n’ibikoresho.

Hari n’ibitero bitandukanye byagabwe mu Rwanda n’abantu baturutse ku butaka bw’u Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, avuga ko ari ‘igihugu cy’icyiyorobetsi.’

Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.

Umusirikare w’u Burundi Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.

Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

Urwo rugendo ruracyategerejwe.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro za Nzeri, 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.

Ati: “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”

Ese muri iki gihe Burundi n’u Rwanda bipfa iki?

Gen Godefroid Niyombare

Nyuma y’uko bivuzwe ko Gen Godefroid Niyombare wari wateguye Coup d’Etat mu Burundi ikaburiramo yaba yahungiye mu Rwanda, ubutegetsi bw’i Gitega buvuga ko kugira ngo umubano na Kigali unoge, bisaba ko Gen Niyombare asubizwa mu Burundi.

U Burundi buvuga ko u Rwanda rucumbikiye umuntu wari ku isonga mu kubuhungabanyiriza umutekano, bityo ko niba rushaka ko umubano uba mwiza rugomba gutera intambwe ikomeye rukabuha Gen Niyombare.

Tariki 19, Kanama, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni  yavuze ko u Rwanda nirubaha Gen Niyombare ‘umubano

Kuri iki cyifuzo,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Mannasseh aherutse kubwira The East African

Prof Nshuti ati: “ Abo bivugwa ko bari barateguye kiriya gitero bahungiye mu Rwanda ari impunzi kandi amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu kudakumira ababihungiyeho. Aya mategeko kandi adusaba kudasubiza abantu ibihugu baje bahunze.”

Prof Nshuti Manasseh

Mu gihe u Rwanda ruvuga ko Gen Niyombare n’abandi baruhungiyeho ari  impunzi zisanzwe, u Burundi bwo buvuga ko baruhungiye ho nk’abanyabyaha bityo ko bagombye gusubizwa yo bagacirwa urubanza.

TAGGED:BurundifeaturedKagameNiyombareRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakoresha Umupaka Wa Rusizi Bafite Ibyago Byo Kuvana COVID Muri DRC
Next Article U Bufaransa Bwemeje ko Hategekimana Wari Umujandarume Aburanishwa Ku Byaha Bya Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?