Amakuru ava i Burundi avuga ko abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Gitega ari bo Alexis Sinduhije na François Nyamoya hamwe n’umwe mu bakora muri Sosiyete Sivile witwa Marguerite Barankitse bashinjwa na Leta y’i Gitega kuba inyuma y’ibitero bya Grenade biherutse guterwa i Bujumbura.
Babiri muri aba Taarifa ifite amakuru ko babaye bavuye mu Rwanda ariko umwe akihaba.
Alexis Sinduhije ni Perezida w’Ishyaka Mouvement pour la Solidarité et le Devéloppement (MSD) mu gihe François Nyamoya ari Umunyamabanga nshingwabikorwa waryo.
Iby’uko bariya bantu ari bo Leta y’u Burundi ivuga ko bakekwaho kuba inyuma y’ibitero biherutse kugabwa i Bujumbura, yatangajwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika witwa Pierre Claver Niyonkuru.
U Rwanda n’u Burundi bibanye neza muri rusange n’ubwo hatabura agatotsi.
Umubano mwiza muri iki gihe ushingiye ku ntambwe ziherutse guterwa ubwo inzego z’umutekano ku bihugu byombi byahererekanyaga abafungwa bashakwaga na buri ruhande kubera uruhare bakurikiranyweho mu guhungabanya umutekano.
Ku nshuro iheruka kurusha izindi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi Amb. Albert Shingiro, byibanze ku rugendo rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje binyuze kuri Twitter ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwifashe neza guhera mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe habaye imyigaragambyo y’abataremeraga icyiswe ‘Manda ya gatatu’ ya Perezida Pierre Nkurunziza, ku buryo bagerageje guhirika ubutegetsi.
U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira uwo mugambi ariko rwo rukabihakana, ahubwo rugahinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu guha icyuho imitwe yitwaje intwaro yisuganyiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikabasha kwinjiza abarwanyi n’ibikoresho.
Hari n’ibitero bitandukanye byagabwe mu Rwanda n’abantu baturutse ku butaka bw’u Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, avuga ko ari ‘igihugu cy’icyiyorobetsi.’
Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.
Umusirikare w’u Burundi Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.
Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.
Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”
Urwo rugendo ruracyategerejwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro za Nzeri, 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.
Ati: “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”
Ese muri iki gihe Burundi n’u Rwanda bipfa iki?
Nyuma y’uko bivuzwe ko Gen Godefroid Niyombare wari wateguye Coup d’Etat mu Burundi ikaburiramo yaba yahungiye mu Rwanda, ubutegetsi bw’i Gitega buvuga ko kugira ngo umubano na Kigali unoge, bisaba ko Gen Niyombare asubizwa mu Burundi.
U Burundi buvuga ko u Rwanda rucumbikiye umuntu wari ku isonga mu kubuhungabanyiriza umutekano, bityo ko niba u Rwanda rushaka ko umubano uba mwiza, rugomba gutera intambwe ikomeye rukabuha Gen Niyombare.
Tariki 19, Kanama, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni yavuze ko u Rwanda nirubaha Gen Niyombare ‘umubano uzasubira mu buryo.’
Kuri iki cyifuzo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Mannasseh aherutse kubwira The East African aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo.
Prof Nshuti yagize ati: “ Abo bivugwa ko bari barateguye kiriya gitero bahungiye mu Rwanda ari impunzi kandi amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu kudakumira ababihungiyeho. Aya mategeko kandi adusaba kudasubiza abantu ibihugu baje bahunze.”
Mu gihe u Rwanda ruvuga ko Gen Niyombare n’abandi baruhungiyeho ari impunzi zisanzwe, u Burundi bwo buvuga ko baruhungiye ho nk’abanyabyaha bityo ko bagombye gusubizwa yo bagacirwa urubanza.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje binyuze kuri Twitter ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwifashe neza guhera mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe habaye imyigaragambyo y’abataremeraga icyiswe ‘manda ya gatatu’ ya Perezida Pierre Nkurunziza, ku buryo bagerageje guhirika ubutegetsi.
U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira uwo mugambi ariko rwo rukabihakana, ahubwo rugahinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu guha icyuho imitwe yitwaje intwaro yisuganyiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikabasha kwinjiza abarwanyi n’ibikoresho.
Hari n’ibitero bitandukanye byagabwe mu Rwanda n’abantu baturutse ku butaka bw’u Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, avuga ko ari ‘igihugu cy’icyiyorobetsi.’
Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.
Umusirikare w’u Burundi Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.
Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.
Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”
Urwo rugendo ruracyategerejwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro za Nzeri, 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.
Ati: “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”
Ese muri iki gihe Burundi n’u Rwanda bipfa iki?
Nyuma y’uko bivuzwe ko Gen Godefroid Niyombare wari wateguye Coup d’Etat mu Burundi ikaburiramo yaba yahungiye mu Rwanda, ubutegetsi bw’i Gitega buvuga ko kugira ngo umubano na Kigali unoge, bisaba ko Gen Niyombare asubizwa mu Burundi.
U Burundi buvuga ko u Rwanda rucumbikiye umuntu wari ku isonga mu kubuhungabanyiriza umutekano, bityo ko niba rushaka ko umubano uba mwiza rugomba gutera intambwe ikomeye rukabuha Gen Niyombare.
Tariki 19, Kanama, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni yavuze ko u Rwanda nirubaha Gen Niyombare ‘umubano
Kuri iki cyifuzo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Mannasseh aherutse kubwira The East African
Prof Nshuti ati: “ Abo bivugwa ko bari barateguye kiriya gitero bahungiye mu Rwanda ari impunzi kandi amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu kudakumira ababihungiyeho. Aya mategeko kandi adusaba kudasubiza abantu ibihugu baje bahunze.”