Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bakwiye Gushimira Imana Aho Igihugu Cyabo Kigeze- Dr. Murigande
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUtuntu n'Utundi

Abanyarwanda Bakwiye Gushimira Imana Aho Igihugu Cyabo Kigeze- Dr. Murigande

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2024 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb.Dr.Charles Murigande avuga ko urugendo rw’imyaka 30 Abanyarwanda bamaze biyubaka ari intambwe yo nziza ikwiye gutuma bashima Imana.

Yabivuze habura iminsi micye ngo taliki 29, Nzeri, 2024, Abanyarwanda bahurire mu giterane kitwa ‘Rwanda Shima Imana’, kizabera muri Stade Amahoro.

Taliki 24, Nzeri, 2024, umuhuzabikorwa w’icyo giterane, Amb.Dr.Charles Murigande yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 rw’u Rwanda mu kwiyubaka ari impamvu ikomeye yo gushima Imana.

Dr. Murigande wabaye Minisitiri wo gutwara ibintu n’Itumanahaho mu myaka yaza 1995, yavuze ko muri icyo gihe hari Sosiyete imwe y’itumanaho,

Telefone ziri mu gihugu zitarenze ibihumbi 10.

Icyakora ngo ubu ibintu byarahindutse.

Ati:” Uyu munsi hafi ya buri Munyarwanda wese afite telefone, hari n’abafite ebyiri”.

Avuga ko ku kuba uyu munsi u Rwanda rufite ingengo y’imari irenga Miliyari 500 nabyo ari ibyo kwishimira kuko mu mwaka wa 1996, ubwo bakoraga ingengo y’imari ya mbere nyuma ya Jenoside yari Miliyari Frw 54.

Ikindi ni uko icyizere amahanga agirira u Rwanda kiri mu byo Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana.

Amb.Dr.Murigande yavuze ko u Rwanda rwaciye agahigo ko kuba muri iki gihe ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ku Isi ni ukuvuga Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ndetse n’Umuryango wa Commonwealth w’ibikoresha Icyongereza.

Yagize ati: “Nta gihugu na kimwe cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda rw’icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu”.

Ati “Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana.

Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu mwaka wa 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Kuri iyi nshuro kizaba, taliki 29, Nzeri, 2024.

Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.

Hazaba hari korali zitandukanye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jireh, Ambassadors of Christ n’ayandi.

TAGGED:featuredIgiteraneMurigandeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 3% By’Abaturage Muri Buri Gihugu Afite Ubumuga Bwo Mu Mutwe
Next Article Guverineri W’Amajyaruguru Ashima Uruhare Kwita Izina Byagize Mu Mibereho Y’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?