Ubusanzwe mu Bushinwa haba Abanyarwanda bari hagati ya 1000 na 1200 ariko hari bamwe muri bo bahageze ubuzima bubabana bubi.
James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu yatumije abo bose ababwira ko hari bagenzi babo bashutswe bazanwayo babeshywa ko nibahahera bazafashwa kwiga, ubu bakaba bakoreshwa uburetwa mu bihugu bituranye n’Ubushinwa atavuze amazina.
Mu gusobanura uko iki kibazo kimeze Ambasaderi James Kimonyo yagize ati: “Mu by’ukuri tumaze iminsi duhura n’Iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho abantu baza babeshywe n’abantu bafite ibigo byigenga bibashakira viza ngo baje kubashakira amashuri, bagera ino bakayabura. Iyo bigenze gutyo, ababazanye bababwira ko ibyiza ari ukubashakira akazi akazi ahandi kugira ngo nibabona akazi noneho bazabone uko bishyura amashuri.”
Ambasaderi avuga ko abo bantu barangira abo bandi akazi k’uburetwa, kabi ku buryo buteye agahinda, abakobwa bagakorerwa ibya mfura mbi.
Abakoze ako kazi barakubitwa bakanakorerwa iyicarubozo rikoresha amashanyarazi.
Imibare itangwa na Ambasaderi Kimonyo ivuga hari abantu 1000 bafungiranywe ahantu, ubu hakaba hari kurebwa uko barekurwa bagataha.
Ikibabaje ariko ni uko iyo harekuwe abantu 10, bucya haje abantu 20, bigaterwa n’uko ababariganya bagihari kandi ari benshi.
Ambasaderi James Kimonyo yabwiye RBA ko hari ubukangurambaga bwo gukumira ko ibyo bikomeza buzakomeza.
Ifoto:Ambasaderi James Kimonyo@CGTN