Perezida Paul Kagame mu kiganiro yaraye agiranye n’abagize Inteko Njyanama Y’Umukuru w’igihugu, Presidential Advisory Council, yavuze ko abadashakira u Rwanda ibyiza bibeshya kuko Abanyarwanda ubuzima babuhawe n’Imana bityo ntawe uzabubambura.
Muri Kigali Golf Resort i Nyarutarama niho yabibabwiriye ubwo bari bahuye ngo bungurane ibitekerezo by’uko u Rwanda rwakomeza gutera imbere rwemye.
Yavuze ko igihugu cyaciye mu kaga mu myaka 31 ishize, kirabirokoka bityo ko kizarokoka n’ibiriho muri iki gihe ndetse n’ahazaza.
Kagame avuga amateka yigishije Abanyarwanda ko burya hari ibihugu binini hakaba n’ibihugu bito, hakaba ibyo byago n’amage kandi hakabaho uburyo bwo kubisimbuka.
Hari kandi n’uburyo abantu, buri wese ku giti cye, batera imbere bafatanyije nk’uko Perezida abivuga.
Asanga niyo haba hari umwijima mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ahandi ku isi, burya haba n’ibice biva muri iryo curaburindi, bigatera imbere, bikamurikira amahanga.
Yatanze urugero rw’igihugu cye, avuga ko n’u Rwanda rugomba gukura, rukamurikira amahanga.
Ati: “Kandi abantu bazabona ko koko ari uko bimeze.”
Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rutera imbere, bidakorwa mu buryo bworoshye ahubwo bigendana n’ibibazo igihugu gihangana nabyo.
Asanga bibabaje kuba abantu bicara bagatekereza uko u Rwanda rwatera imbere, hanyuma hakaza abandi bashaka kurwicaza hasi.
Gusa Kagame yabwiye abo bajyanama be ko kubaho kw’Abanyarwanda ari impano bahawe n’Imana, ko ntawe uzayibambura.
Ati: “ Tugomba kubaho. Nemera neza ko ibyo ari umugambi w’Imana, ntawe ushobora kubitwambura.”
Bamwe mu bagize Inteko Njyanama y’Umukuru w’igihugu bari bitabiriye iriya nama harimo Louise Mushikiwabo, Dr. Donald Kaberuka, bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda barimo Jean-Guy Afrika uyobora RDB, Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, uw’uburezi Nsengimana Joseph, uw’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Kabera Godfrey na Juliana Muganza wungirije umuyobozi wa RDB.
Hari kandi n’abandi bantu b’inararibonye bo hirya no hino ku isi bazi ibipfa n’ibikira mu bibera ku isi.