Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri 210 Bemerewe Kwiga Ubuforomo Mu Mashuri Yisumbuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyeshuri 210 Bemerewe Kwiga Ubuforomo Mu Mashuri Yisumbuye

admin
Last updated: 04 October 2021 5:40 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Uburezi yemereye abanyeshuri 210 basoje icyiciro rusange kwiga muri porogaramu nshya y’abafasha b’abaforomo, nyuma y’igihe kinini iryo shami rikuweho ku buryo ubuforomo bwigwaga muri kaminuza gusa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangawe ko mu banyeshuri 121,626 bakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatatu w’icyiciro rusange, hatsinze hejuru ya 86%, abandi bakaba bagomba gusibira.

Mu mashami abatsinze bagomba kwiga harimo n’iry’Ubuforomo ryatangiye bundi bushya mu mashuri yisumbuye, umwihariko uhabwa abatsinze amasomo y’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Icyongereza.

Ni gahunda biheruka gutangazwa ko yagaruwe hagamijwe ko abaforomo batangira gutozwa kare binyujijwe mu gutanga ubumenyi n’inama ku mwuga w’Igiforomo no ku iterambere ryawo mu byiciro bitandukanye, hagamijwe kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Ku ikubitiro iri shami ryatangiranye n’amashuri arindwi ya ESSA Ruhengeri, Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana, Groupe Scolaire Gahini, Groupe Scolaire Kigeme, Ecole Secondaire Remera Rukoma, Groupe Scolaire Kibogora na Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima igaragaje ko ikeneye aba bafasha b’abaforomo, iyi porogaramu yagarutse.

Yavuze ko bijyanye na gahunda ya leta yo kongera amavuriro akagera ku rwego rw’Akagari, kandi ngo abaforomo bafasha cyane.

Ati “Tugiye gutangirana n’abanyeshuri bake, 30 ku mashuri arindwi duhereyeho, ariko uko imyaka izajya yiyongera tuzajya twongera umubare, ariko ubungubu turakira bakeya. Ni 210, abatarabashije kubisaba barihangana, ikindi navuga ni uko muri abo 210 twari twabonye abasabye barenze 15,000.”

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr Bernard Bahati, yavuze ko mu gutanga ibigo abanyeshuri bazigaho hitawe cyane ku manota bagize.

Ati “Hitawe ku buryo bakoze, ni ukuvuga amanota bagize mu bizamini bya leta, nicyo kintu cya mbere dushingiraho duha abanyshuri imyanya.”

Hanarebwa kandi amahitamo y’umunyeshuri ku bigo yasabye ko yakomerezaho amasomo, cyane ko amashuri acumbikira abanyeshuri ari make cyane.

Dr Bahati yakomeje ati “Hanyuma ku banyeshuri biga bataha, nabo icy’ingenzi tureba ni amanota bagize, tukareba amashuri bahisemo hanyuma tukagenda tubaha iyo myanya. Gusa hano ku biga bataha hari ikindi cyiyongeraho, tugenda tubaha amashuri ari hafi y’aho batuye.”

Amanota y’abatsinze ikizamini cya leta agaragara umuntu anyuze ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) ugakurikiza amabwiriza.

Ushobora kandi gukoresha ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa (SMS), niba umwana arangije amashuri abanza ukandika P6 ugakurikizaho nimero y’umunyeshuri, ukohereza kuri 4891. Niba arangije icyiciro rusange, uzandika S3, ukurikizeho nimero y’umunyeshuri wohereze kuri 4891.

Biteganywa ko abana baziga mu mwaka wa mbere n’umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bazatangira amasomo ku itariki 18 Ukwakira 2021.

 

TAGGED:featuredIbizamini bya LetaMINEDUCMinsitiri UwamariyaUbuforomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubucuruzi Mpuzamahanga Buragana Heza-Raporo
Next Article Icyo Abaturage Bavuga Kubyo Basabwa N’Ikigo Cy’Imiti N’Ibiribwa, Rwanda FDA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?