Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri Bazakora Ibizamini By’Ayisumbuye Biyongereyeho Abantu 19,926
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abanyeshuri Bazakora Ibizamini By’Ayisumbuye Biyongereyeho Abantu 19,926

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2025 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abanyeshuri bagiye gukora ibizamini birangiza ayisumbuye n'ay'icyiciro rusange.Ifoto@ISANGO STAR.
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09, Nyakanga, 2025 mu Rwanda hazakorwa ibizamini birangiza amasomo y’icyiciro rusange n’ibirangiza amashuri yisumbuye muri rusange. Imibare y’abana bazabikora igaragaza ko biyongereyeho 19,926 muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje.

Abanyeshuri 255,498 ni bo bazitabira ibizamini bya Leta birangiza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, by’umwaka wa 2024/2025.

Iyo urebye uko banganaga mu mwaka wabanje( bari 235,572) ubona ko biyongereyeho abantu 19,926.

Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko mu cyiciro rusange (Ordinary Level) hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.

Mu cyiciro cya Kabiri cy’aya mashuri ari nacyo kirangiza amasomo y’amashuri yisumbuye hiyandikishije abakandida 106,364, barimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929.

Abafite ubumuga bo mu cyiciro rusange ni abantu 459 naho mu cya kabiri ni abantu 323 kandi NESA ivuga ko abo bose bazahabwa ubufasha bwihariye kugira ngo bakore neza ikizamini.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye, haranditswe ngo:  “Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bazafashwa kwandikirwa (scribes), ndetse n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.”

Ibizamini byose hamwe bizakorerwa mu bigo 880, bitangire kuri uyu wa Gatatu tariki 09, Nyakanga birangire tariki 18, uku kwezi.

Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 bizatangira tariki ya 9 Nyakanga 2025, saa 08:30 za mu gitondo, bisozwe tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Twifurije amahirwe masa abakandida bose bazitabira ibizamini! pic.twitter.com/nlU2vwWHr1

— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) July 7, 2025

TAGGED:AbanaAbanyeshuriAmashurifeaturedIbizaminiIcyiciroMinisiteriNESAUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Yo Gutandukana Na Musk, Trump Yiyegereje Undi Muherwe
Next Article Bwiza Yasohoye Indirimbo Ifite Ubutumwa Nk’Ubw’Iya Miss Jojo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?