Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri B’i Nyanza Barigaragambije Barabizira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Abanyeshuri B’i Nyanza Barigaragambije Barabizira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2024 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Cyumweru gishize hari abanyeshuri umunani  bigaga  kuri Sainte Trinité  Nyanza T.S.S birukanywe burundu nyuma yo kwigaragambya bavuga ko ishuri rifite ameza macye yo kuriraho.

Bigaragambyaga bamagana icyemezo cy’ubuyobozi cy’uko abanyeshuri bazajya barya mu byiciro (séries) aho abiga  mu mwaka wa gatandatu bajyaga kurya mu kiciro kimwe n’abiga mu mwaka wa gatatu( tronc-commun).

Bamwe mu biga mu mwaka wa gatandatu barabyanze, bavuga ko batagomba kujya basangira n’abana.

Ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kureba abanyeshuri bayoboraga abandi muri iyo myivumbagatanyo, babirukanamo umunani(8) kandi mu buryo bwa burundu.

Hari umubyeyi w’umwe muri abo bana wavuze ko igihano ubuyobozi bw’ishuri bwafashe kiremereye cyane.

Ati: “ Niba umwana akosheje ashobora kuba yahanishwa week-end cyangwa agatumwaho umubyeyi akamucyaha ariko gufata icyemezo akirukanwa burundu sibyo byari bikwiye.”

Avuga ko adashyigikiye amakosa ariko nk’umubyeyi yari kubanza gushyiraho ake kuko yatunguwe no kubona umwana we yirukanywe burundu kandi asanzwe nta makosa azwiho.

Yemereye UMUSEKE ko mu gihe cyose yari amaze arerera muri kiriya kigo nta nshuro n’imwe yigeze atumizwa ngo yitabe ikigo kubera ikosa iryo ari ryo ryose ry’umwana we.

Umuyobozi w’ishuri rya SainteTrinité Nyanza T.S.S wungirije ushinzwe amasomo, Tuyishimire Jean Damascene avuga ko abanyeshuri bakoze amakosa bakigaragambya kuko bari banze gusangira n’abandi hafatwa icyemezo cyo kubirukana burundu.

Yabwiye UMUSEKE ko iby’uko hagombaga kubanza guhamagazwa ababyeyi, atari ko buri gihe bigenda kuko biterwa n’uburemere bw’ikosa.

Ati: “Umunyeshuri ntiyasambana, ntiyakwigaragambya n’andi makossa aremereye atyo bitewe n’amategeko y’ikigo ngo tujye guhamagara umubyeyi. Ahita yirukanwa burundu. Naho ibyo gutumwaho umubyeyi biterwa ni ikosa iryo ariryo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bamenye iby’iryo yirukanwa kandi basabye raporo ubuyobozi bw’ishuri.

Iyo raporo ngo irarara( kuri uyu wa Kabiri) igeze ku buyobozi bw’Akarere.

Ntazinda avuga ko kugira ngo bariya banyeshuri bagarurwe kwiga muri kiriya kigo byaterwa n’amakosa bakoze ariko byose bazareba muri raporo bari buhabwe bakurikirane neza bamenye uko byagenze.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ibyo buri busuzume, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ako ari bwo bwagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri yo kwirukana burundu abo banyeshuri.

Ibi ariko Ntazinda Erasme arabihakana, akavuga ko nta ruhare babifitemo kandi kwirukanwa burundu kwabo akarere kabimenye nyuma.

Ishuri Sainte Trinité  Nyanza T.S.S riherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Ryigwamo n’aboherejwe na Leta hakaba n’abandi baryigamo mu buryo bwigenga(private).

TAGGED:AbanyeshuriBurunduKwirukanwaNtazindaNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurasaba Afurika Yunze Ubumwe Kudashyigikira SADC Mu Kibazo Cya DRC
Next Article Rusizi: Mu Mezi Icyenda Hazuzura Icyambu Gifite Agaciro Ka Miliyari Frw 11
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?