Muri Kaminuza zitandukanye zirimo n’izikomeye zo muri Amerika guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru hatangiye imyigaragambyo y’abanyeshuri bamagana intambara Israel iri kurwana muri Gaza. Bamwe baravuga ko ibyo iri gukora ari Jenoside.
Abo banyeshuri barimo abo muri New York University, Massachusetts Institute of Technology , Yale University na Colombia University.
Abo muri Yale bahisemo gushinga amahema hanze ya Kaminuza bayararamo mu gihe abo muri Colombia bo bahisemo kutitabira amasomo.
Uretse kuba abanyeshuri batari kwiga neza ngo ikibazo gikomeye gihari ni uko hari urwango ku Bayahudi no ku Basilamu.
Bamwe bitwayemo umwikomo Abayahudi mu gihe abandi bo bakomeje kwanga Abisilamu.
Ntawamenya niba ibi bitaza guteza ibibazo birimo n’ubushyamirane hagati y’abo banyeshuri bo muri Kaminuza imwe.
Ni ikibazo na Perezida w’Amerika avuga ko gikomeye kubera ko yaraye abwiye abanyamakuru ko hari abantu batari kumva neza uko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo hagati kifashe.
Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari abanyeshuri bafashwe bagera ku 100 bashinjwa guteza rwaserera muri Kaminuza ya Colombia.
Hagati aho Kaminuza ya Colombia yatangaje ko amasomo ari butangwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya New York bavuga ko Amerika itagomba gukomeza guteza imbere intambara iri kubera muri Gaza ikabikora binyuze mu guhagarika guha amafaranga Israel ngo ikomeze gukora cyangwa kugura intwaro.
Ibi ariko barabisaba mu gihe hari umushinga wagejejwe mu Nteko ishinga amategeko wo guha Israel miliyari ($) nyinshi yo kuyifasha gukomeza intambara na Hamas.
Uwo mushinga nuva mu Mutwe w’Abadepite uzajyanwa muwa Sena niwemezwa uhite usinywa na Perezida Biden ubundi ushyirwe mu bikorwa.
Izindi Kaminuza abanyeshuri bari kwigaragambya ni University of Michigan no muri Emerson College and Tufts.
Uko bigaragara intambara hagati ya Hamas na Israel iri gufata indi ntera kubera ko uretse no kuba muri Amerika hari abanyeshuri bari kuyamagana, ahubwo n’abavuga ko umwuka w’intambara hagati ya Iran na Israel nawo wazamuwe n’intambara Israel imaze iminsi igabye muri Gaza.