Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri Muri Kaminuza Za Amerika Mu Myigaragambyo Yamagana Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanyeshuri Muri Kaminuza Za Amerika Mu Myigaragambyo Yamagana Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 April 2024 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Kaminuza zitandukanye zirimo n’izikomeye zo muri Amerika guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru hatangiye imyigaragambyo y’abanyeshuri bamagana intambara Israel iri kurwana muri  Gaza. Bamwe baravuga ko ibyo iri gukora ari Jenoside.

Abo banyeshuri barimo abo muri New York University, Massachusetts Institute of Technology , Yale University na Colombia University.

Abo muri Yale bahisemo gushinga amahema hanze ya Kaminuza bayararamo mu gihe abo muri Colombia bo bahisemo kutitabira amasomo.

Uretse kuba abanyeshuri batari kwiga neza ngo ikibazo gikomeye gihari ni uko hari urwango ku Bayahudi no ku Basilamu.

Bamwe bitwayemo umwikomo Abayahudi mu gihe abandi bo bakomeje kwanga Abisilamu.

Ntawamenya niba ibi bitaza guteza ibibazo birimo n’ubushyamirane hagati y’abo banyeshuri bo muri Kaminuza imwe.

Ni ikibazo na Perezida w’Amerika avuga ko gikomeye kubera ko yaraye abwiye abanyamakuru ko hari abantu batari kumva neza uko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo hagati kifashe.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari abanyeshuri bafashwe bagera ku 100 bashinjwa guteza rwaserera muri Kaminuza ya Colombia.

Hagati aho Kaminuza ya Colombia yatangaje ko amasomo ari butangwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya New York bavuga ko Amerika itagomba gukomeza guteza imbere intambara iri kubera muri Gaza ikabikora binyuze mu guhagarika guha amafaranga Israel ngo ikomeze gukora cyangwa kugura intwaro.

Ibi ariko barabisaba mu gihe hari umushinga wagejejwe mu Nteko ishinga amategeko wo guha Israel miliyari ($) nyinshi yo kuyifasha gukomeza intambara na Hamas.

Uwo mushinga nuva mu Mutwe w’Abadepite uzajyanwa muwa Sena niwemezwa uhite usinywa na Perezida Biden ubundi ushyirwe mu bikorwa.

Izindi Kaminuza abanyeshuri bari kwigaragambya ni University of Michigan no muri  Emerson College and Tufts.

Uko bigaragara intambara hagati ya Hamas na Israel iri gufata indi ntera kubera ko uretse no kuba muri Amerika hari abanyeshuri bari kuyamagana, ahubwo n’abavuga ko umwuka w’intambara hagati ya Iran na Israel nawo wazamuwe n’intambara Israel imaze iminsi igabye muri Gaza.

TAGGED:AbanyeshuriAmerikafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Umwe Mu Bagwiriwe Mu Kirombe Yapfiriye Kwa Muganga
Next Article Harateganywa Ko Abakoze Jenoside Bajya Batanga Ubuhamya, IBUKA Iti: Byitonderwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?