Mu rwego rwo kwiha izina kugira ngo babatinye, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe biyise amazina akura umutima nka Imparata, Abanyogosi n’Abahebyi . RIB ariko irababurira.
Abo bantu bamaze igihe bakorera mu Turere dutandukanye ibikorwa byangiza ibidukikije binyuze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ayo mazina kandi bayiyita iyo bamaze kwishimira ibyavuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri bacukuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo bucukuzi buhombya Leta, bukangiza ibidukikije kandi bugahembera urugomo mu baturiye aho bukorerwa kuko baba bashaka kwamagana abo bantu bigatuma basakirana.
Mu rwego rwo gukumira ko ubwo bwicamategeko bwakorwa na benshi kandi n’ababukora bakabireka, hari ubukangurambaga buri gukorwa n’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bwa Petelori, Mine na Gazi na RIB mu Turere tw’Amajyepfo harimo n’aka Kamonyi.
N’ubundi mu nshingano za RIB habamo iy’ibanze yo gukumira ibyaha, ubukangurambaga ku byaha rero bukaba uburyo bwiza bwo kubikumira.
Mu biganiro bihabwa abaturage n’abahagarariye ibigo bicukura, havugwamo ko ikibazo cy’ubucukuzi butemewe n’amategeko kitacika hatabayeho imbaraga z’inzego nyinshi.
Abaturage nabo basabwa kutumva umuburo bahabwa ngo bawugire amasigarakicaro.
Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Petelori, Mine na Gazi witwa Jean D’Amour yavuze ko ari ngombwa ko ibigo bicukura amabuye bidafite ibyangombwa byabishaka kugira ngo bikorere mu mucyo.
Ati: “Kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko biri mu nyungu zacu twese ariko n’amakompanyi acukura agomba kubahiriza amategeko, akita no k’uburenganzira bw’abacukuzi burimo no kubashakira ubwishingizi kuko biri mu itegeko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyongira Uzziel yavuze ko imyitwarire iranga abiyise abahebyi iteje ikibazo kuko bagira urugomo.

Niyongira avuga ko iki ari igihe kiza kuri abo bantu ngo bave muri ibyo bikorwa byica amategeko.
Yababuriye ko inzego zose zigiye gufatanya kubarwanya.
Mwenedata Philbert umukozi mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha avuga ko ubu bukangurambaga bufite intego yo gukumira ibyaha bitaraba.

Agaragaza ko ibyaha byibasira ibidukikije bigira ingaruka ku bantu n’igihugu muri rusange, ari nayo mpamvu bifite ibihano bikomeye.
Ibyaha bikorerwa ibidukikije bituma ubutaka butakaza uburyo bwo kwirinda isuri bigatuma bwangirika byoroshye.

Ni ikibazo cyihariye ku gihugu nk’u Rwanda gifite imisozi miremire.