Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi 290 Batangiye Amahugurwa Yo ‘Gucunga Byihariye’ Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abapolisi 290 Batangiye Amahugurwa Yo ‘Gucunga Byihariye’ Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2023 8:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Ukwakira 2023, mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, hatangijwe amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa byo gucunga umutekano byihariye, yitabiriwe n’abantu 293.

Azamara amezi atandatu akaba arimo  n’abajandarume 44 baturutse muri Repubulika ya Centrafrique.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi myitozo wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique, Gen Landry Urlich Depot.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, IGP Namuhoranye yashimiye Gen Depot kuba yawitabiriye, anashimira ubuyobozi bw’Igihugu cya Centrafrique kuba bwaragiriye icyizere u Rwanda bukohereza abagize inzego z’umutekano z’icyo gihugu ngo baze guhugurirwa mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
IGP Namuhoranye yashimiye Gen Depot kuba yawitabiriye

Ati: “Turashimira ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique kuba baragiriye icyizere u Rwanda bakohereza abapolisi n’abajandarume, kwifatanya n’abapolisi b’u Rwanda guhererwa hamwe ubumenyi.”

Byitezwe ko nyuma yo gusoza aya masomo; abahuguwe bazaba bafite ubushobozi bwo gucunga umutekano bigendanye n’ibihe tugezemo, ariko cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kurinda abanyacyubahiro kandi bakazaba bafite n’ubushobozi bwo gutoza abandi.

IGP Namuhoranye asaba abapolisi n’abajandarume bagiye guhugurwa kuzarangwa n’ikinyabupfura kuko ari cyo kizabafasha kumva neza amasomo bagiye guhabwa.

Gen Depot mu ijambo rye yashimye imibanire myiza ikomeje kugaragara hagati y’u Rwanda n’Igihugu cye cya Centrafrique, ashimira Leta y’u Rwanda yahaye umwanya inzego z’umutekano zo muri Centrafrique  wo kuza guhaha ubumenyi mu Rwanda.

Yabasabye kumva ko bataje mu butembere, abashishikariza kuzakoresha neza amahirwe bahawe.

- Advertisement -

Ati: “Mwagize amahirwe yo gutoranywa, muza hano mu gihugu cyiza, ariko mumenye ko mutaje mu biruhuko gutembera. Mufite intego n’ubutumwa kandi mugomba gusohoza, ariko na none ntabwo ari intambara mujemo. Muzahabwa ubumenyi bushya kandi mufite byinshi byo kwigira muri iki gihugu cy’inshuti kugira ngo muzaze kubaka icyacu.”

Gen Depot mu ijambo rye yashimye imibanire myiza ikomeje kugaragara hagati y’u Rwanda n’Igihugu cye cya Centrafrique

Gen Depot yakomeje yibutsa aba bapolisi n’abajandarume ko bitezweho kuzasubiza bimwe mu bibazo by’umutekano biri mu gihugu cyabo.

U Rwanda rufitanye ubufatanye bukomeye  na Repubulika ya Centrafrique mu nzego z’umutekano kandi abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bemeza ko buzakomeza mu gihe kirekire kiri imbere.

TAGGED:BugeseraCentrafriqueNamuhoranyePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article NESA Irashinjwa Kwambura Abarimu Bakosoye Ibizami Miliyari Frw 4
Next Article Mu Irushanwa Rya Nyerere Cup Amakipe Y’u Rwanda Ageze Kure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?