Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi 481 Basabiwe Kwirukanwa Burundu Muri Polisi Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abapolisi 481 Basabiwe Kwirukanwa Burundu Muri Polisi Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2021 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Nama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yaraye iteranye, ubuyobozi bukuru bwayo bwasabiye abapolisi 481 kwirukanwa burundu kubera imikorere idakwiye umupolisi w’u Rwanda.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana uherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo ayobore iyi Minisiteri ifite mu nshingano zayo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’Abanyarwanda imbere mu gihugu.

Minisitiri Gasana aherutse kurahirira no gusinyira kwita kuri Minisiteri ishinzwe umutekano w’Abanyarwanda

Inspector General of Police( IGP) Dan Munyuza yavuze  ko umubare w’abapolisi bagaragayeho amakosa atandukanye ari munini.

Ngo niyo ampamvu hafashwe icyemezo cyo kubasabira kwirukanwa kugira ngo bigire isomo biha abandi bityo ubunyamwuga muri Polisi y’u Rwanda busagambe.

Muri rusange ariko, ngo Polisi y’u Rwanda ikomeje ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bwayiranze kuva yashingwa.

IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi  ikomeje kwesa imihigo mu kubumbatira umutekano ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Icyo Minisitiri Gasana avuga kuri Polisi y’u Rwanda…

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana yashimye umuhati Polisi y’u Rwanda igaragaza mu kuzuza inshingano zayo.

Yabivuze ubwo yatangizaga Inama nkuru ya Polisi yaraye ibereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi Nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpawe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya mwiza wo kuganira ku bintu by ‘ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo.”

Avuga ko akazi Polisi ikora gasaba umuhati n’ubushobozi.

Abapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye abandi nibo bitabira iyi Nama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ikomeje ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.

Yunzemo ko kuba hari raporo zisohoka zishima u Rwanda kubera umwanya ruriho mu kugira umutekano no gufasha abantu kuwugira biterwa n’umurimo mwiza ukorwa na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Ku byerekeye igenzura ikora mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda  COVID-19, Minisitiri Alfred Gasana yasabye Polisi gukomereza aho.

Yasezeranije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo arizo zose.

Ku ngingo irebana na COVID-19, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko Urwego ayoboye rwakoranye kandi ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barwo mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yitabiriwe abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu Turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.

TAGGED:featuredGasanaKagameMunyuzaPolisiRwandaUmutekanoUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingendo Zashyizwe Saa Yine, Insengero n’Utubari Biharirwa Abakingiwe COVID-19 Gusa
Next Article Perezida Kagame Yahuye Na Erdogan Uyobora Turikiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?