Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi Babiri Bafunzwe Bazira Gukubita Uwatorotse Kasho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abapolisi Babiri Bafunzwe Bazira Gukubita Uwatorotse Kasho

Last updated: 15 May 2021 10:05 pm
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abapolisi babiri bakurikiranyweho gukubita umufungwa wari ufashwe nyuma yo gutoroka kasho.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze. Bariya bagabo babiri bafashwe nyuma y’uko icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyari kimaze kumenyekana, binyuze mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yasakajwe n’uwitwa Yusuf Sindiheba agaragaza abapolisi bane bambaye gisivili bafashe umuntu bakamutwara amaguru adakora hasi, bamwe bafashe amaboko abandi amaguru, bakamwinjiza mu modoka ya gisivili, bakamutwara.

Muri ayo mashusho hagaragaramo babiri bamukubita barimo umwe usa n’umutera ingumi mu nda, mbere yo kumwinjiza mu modoka.

Polisi yaje gutangaza ko abo bapolisi babiri bamukubise bafashwe, bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Polisi yanditse kuri Twitter iti “Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”

“Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.”

Mwiriwe,

Uyu wafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza……

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) May 13, 2021

RIB yemeje ko yashyikirijwe bariya bapolisi babiri, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

Yagize iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB, aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”

Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. https://t.co/8ISSnyqVsc

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 15, 2021

Ubwo aya mashusho yajyaga ahabona yavuzweho byinshi, abantu batandukanye banenga ibyakozwe na mbere y’uko byemezwa ko byakozwe n’abapolisi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenga 2.000.000 Frw.

TAGGED:featuredMusanzePolisi y’u RwandaRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDC: Abantu 30 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Akaduruvayo Ko Ku Ilayidi
Next Article Ibigo By’Ubutasi By’Amerika N’ U Burayi Bifitiye Ubwoba Afghanistan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?