Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi Barindwi Bafunzwe Bakekwaho Ruswa Mu Bizamini Bya Perimi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Abapolisi Barindwi Bafunzwe Bakekwaho Ruswa Mu Bizamini Bya Perimi

admin
Last updated: 03 November 2021 10:16 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abapolisi barindwi barimo ba ofisiye, bakekwaho icyaha cya ruswa mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe bakekwaho ko bakoranaga n’abarimu bo mu mashuri yigisha ibinyabiziga mu kwaka ruswa abanyeshuri, ariko nyuma biza gutahurwa.

Bose bahakana uruhare baba baragize mu byaha bya ruswa bakekwaho.

Gusa umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ubwo yigaga imodoka, umwalimu we yamubwiye ko bitoroshye ko yabona perimi mu gihe utavuganye n’umupolisi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Biza kurangira ambwiye ko ngomba kugira icyo nkora kugira ngo mbone perimi nashakaga. Babanje kunsaba 300,000 Frw bambwiye ko ari ikiguzi, ikizamini kimaze kuba mbongera 100,000 Frw.”

Yemeye gutanga ruswa anyuze kuri mwalimu we, ku buryo bamubwiye ko yatsinze ikizamini cya perimi atanagikoze.

Yakomeje ati “Ku munsi w’ikizamini bambwiye ko atari ngombwa gukora kuko byari byarangiye, ntabwo nigeze nkora ikizamini.”

Ni ukuvuga ko yabwiwe ko yatsinze ikizamini kandi ataragikora. Gusa ngo mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo yigeze yibona mu batsinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe bose “bakekwaho kurya akatagabuye bagatanga ibyo batemerewe.”

- Advertisement -

Yavuze ko kubera ruswa, hari abantu bageze ahakorerwaga ibizamini mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ntibakoreshwe ibizamini kandi bikaza kwemezwa ko batsinze.

CP Kabera yakomeje ati “Hari n’undi watanze amafaranga ntiyagera aho hantu ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.”

“Abo bapolisi barindwi bakoranaga n’abasivili bakora mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bakaba babihuriyeho ari umugambi umwe kandi bitemewe.”

Yavuze ko amakuru amaze kumenyekana bayakurikiranye, birangira abakekwaho ibyo byaha batawe muri yombi.

CP Kabera yavuze ko imyitwarire yose inyuranyije n’amategeko igomba gukurikiranwa hatitawe ku ipeti ry’umupolisi.

TAGGED:CP KaberafeaturedperimiPolisi y'u RwandaRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intara y’Amajyepfo Yatanze Imisoro Ya Miliyari 44.5 Frw Mu 2020/2021
Next Article Biba Byiza Cyane Iyo Intsinzi Ibonetse Biciye Mu Mucyo- Minisitiri Munyangaju
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?