Abapolisi Barindwi Bafunzwe Bakekwaho Ruswa Mu Bizamini Bya Perimi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abapolisi barindwi barimo ba ofisiye, bakekwaho icyaha cya ruswa mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe bakekwaho ko bakoranaga n’abarimu bo mu mashuri yigisha ibinyabiziga mu kwaka ruswa abanyeshuri, ariko nyuma biza gutahurwa.

Bose bahakana uruhare baba baragize mu byaha bya ruswa bakekwaho.

Gusa umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ubwo yigaga imodoka, umwalimu we yamubwiye ko bitoroshye ko yabona perimi mu gihe utavuganye n’umupolisi.

- Advertisement -

Ati “Biza kurangira ambwiye ko ngomba kugira icyo nkora kugira ngo mbone perimi nashakaga. Babanje kunsaba 300,000 Frw bambwiye ko ari ikiguzi, ikizamini kimaze kuba mbongera 100,000 Frw.”

Yemeye gutanga ruswa anyuze kuri mwalimu we, ku buryo bamubwiye ko yatsinze ikizamini cya perimi atanagikoze.

Yakomeje ati “Ku munsi w’ikizamini bambwiye ko atari ngombwa gukora kuko byari byarangiye, ntabwo nigeze nkora ikizamini.”

Ni ukuvuga ko yabwiwe ko yatsinze ikizamini kandi ataragikora. Gusa ngo mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo yigeze yibona mu batsinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe bose “bakekwaho kurya akatagabuye bagatanga ibyo batemerewe.”

Yavuze ko kubera ruswa, hari abantu bageze ahakorerwaga ibizamini mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ntibakoreshwe ibizamini kandi bikaza kwemezwa ko batsinze.

CP Kabera yakomeje ati “Hari n’undi watanze amafaranga ntiyagera aho hantu ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.”

“Abo bapolisi barindwi bakoranaga n’abasivili bakora mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bakaba babihuriyeho ari umugambi umwe kandi bitemewe.”

Yavuze ko amakuru amaze kumenyekana bayakurikiranye, birangira abakekwaho ibyo byaha batawe muri yombi.

CP Kabera yavuze ko imyitwarire yose inyuranyije n’amategeko igomba gukurikiranwa hatitawe ku ipeti ry’umupolisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version