Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza yigisha ubuhinzi burengera ibidukikije, RICA, ko bakwiye kuzakorera muri gahunda ya Leta y’uko mu myaka itanu umusaruro w’ubuhinzi uziyongera kuri 50%.
Abanyeshuri 83 nibo barangije muri RICA kuri iyi nshuro ya gatatu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, nibwo abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi z’uko bamaze kwiga ariya masomo kandi bakayarangiza neza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yagize icyo abasaba.
Ati: “Muri Gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi ku kigero cya 50%, kugira ngo turwanye inzara, habeho no kwihaza mu biribwa no kugira ibyo twohereza mu mahanga bishobora guhangana ku isoko.”
Yababwiye ko nk’inzobere mu buhinzi bakwiye kubungabunga ubutaka cyanecyane ko ari ibyo bize.
Nsengiyumva yababwiye ko bahamagariwe kuba umusemburo w’impinduka zigamije guteza igihugu imbere.
Ikigo RICA cyubatswe ku nkunga ya Howard Graham Buffett Foundation na Leta y’u Rwanda.
Giherereye mu Burengerazuba, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.
Dr. Justin Nsengiyumva yamushimiye mu izina rya Guverinoma, avuga ko yagize kandi agifitiye u Rwanda akamaro binyuze mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho.

Ati: “Ku bufatanye n’imiryango nka Howard Buffett Foundation, Guverinoma yashyize imbaraga muri RICA, igamije gushaka no gutegura abayobozi bashya bafite ubushobozi n’ubwitange, bazayobora impinduka mu rwego rw’ubuhinzi.”
Abarangije uyu munsi barimo 10 barangije mu ishami rya Animal Production Systems, abandi 42 barangiza mu ryitwa Crop Production Systems, abandi 14 barangiza muri Food Processing Systems, n’aho 17 barangiza mu ishami ryitwa Irrigation and Mechanization Systems.