Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarundi 159 Babaga Mu Rwanda Batahukanye N’Umuyobozi Wa UNHCR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abarundi 159 Babaga Mu Rwanda Batahukanye N’Umuyobozi Wa UNHCR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2021 5:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Impunzi 159 z’Abarundi babaga mu Rwanda zatahutse, zigera mu gihugu cyazo ziri kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, wari usoje uruzinduko mu Rwanda.

Grandi yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi, ruteganyijwe ku wa 27-28 Mata 2021.

Minisitiri w’Umutekano Gervais Ndirakobuca, yibukije abatahutse babaga mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera, ko ubu urugamba rugezweho mu Burundi ari uguhangana n’ubukene.

Yakomeje ati “Ibidutandukanya bikwiye kuba imbaraga zacu mu guteza imbere igihugu no kubaka amahoro n’umutekano.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yashimiye abatahutse ko bumvise ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, bakemera gusubira mu byabo.

Kugeza ubu u Rwanda ruracyacumbikiye impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 59, ziri mu gihugu kuva mu mvururu zo mu 2015. Benshi bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama, mu gihe abandi bari mu mijyi.

Impunzi zimaze gutahuka ku bushake ni hafi ibihumbi 24.

Grandi yambukanye n’impunzi z’Abarundi banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera
Grandi yashimiye u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi kuva mu 2015
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Kayumba Olivier, yari ku mupaka wa Nemba
Ubuyobozi bukuru bw’u Burundi bwagiye kwakira izi mpunzi zatahutse
Izi mpunzi zigera mu Burundi
Babanje gupimwa bageze iwabo
Minisitiri Ndirakobuca yahaye ikaze izi mpunzi

TAGGED:BurundifeaturedImpunziInkambiMahama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article SKOL Yivanye Mu Baterankunga Ba Tour Du Rwanda 2021
Next Article Uruhare Rwa Croix Rouge Mu Guhindura Imibereho Y’Abatuye Akarere Ka Kirehe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?