Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Benshi Bari Kwinjira Muri Centrafrique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Benshi Bari Kwinjira Muri Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2021 6:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Seleka fighters stand in their base before a mission in the town of Lioto June 9, 2014. REUTERS/Goran Tomasevic (CENTRAL AFRICAN REPUBLIC - Tags: CIVIL UNREST POLITICS TPX IMAGES OF THE DAY) - RTR3SXEY
SHARE

Perezida wa Angola João Lourenço yaraye yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie baganira uko ibintu byifashe muri Centrafrique. Nyuma y’ibiganiro João Lourenço yabwiye itangazamakuru ko amakuru ubutasi bwe bufite yemeza ko muri Centrafrique hari kwinjira abarwanyi bashya bitwaje intwaro nyinshi.

Ibi abiheraho yemeza ko niba umutekano utagaruwe muri kiriya gihugu, intambara iri yo ishobora kwaguka ikagera mu bihugu bigikikije.

Prensa Latina yanditse ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie yavuze ko yari yazanye ubutumwa yahawe na Perezida wa Centrafrique Archange Touadera ngo abugeze kuri mugenzi we wa Angola.

Yagize ati: “Naje kuvugana na Perezida João Lourenço ngo tuganire uko ibibazo by’umutekano muke byifashe iwacu ariko mugezeho n’ubutumwa nahawe na Nyakubahwa Archange Touadera uyobora igihugu cyanjye. Ni ubutumwa kandi namuzaniye nk’uyoboye Inama ihuza ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari(ICGLR) muri iki gihe.”

Ambasaderi wa Angola mu Muryango w’Abibumbye witwa  Maria de Jesus Ferreira aherutse gutangaza ko Perezida wa Angola  Lourenço na mugenzi we wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso baherutse gusaba ko  haterana inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi bakaganira ku kibazo cya Centrafrique.

João Lourenço na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie
TAGGED:AbarwanyiCentrafriquefeaturedPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rwanze Gufungura ‘Ba Jenerali’ Babiri Ba FLN Bareganwa Na Rusesabagina
Next Article Uko Abanyarwanda Birinda COVID-19 Bizaganirwaho Hamaze Gukingirwa 60%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?