Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Bo Muri Cabo Delgado Baravugwaho Guhindura Umuvuno
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Bo Muri Cabo Delgado Baravugwaho Guhindura Umuvuno

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2022 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC, abarwanyi bari  barigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, abo barwanyi baravugwaho guhindura umuvuno bakerekeza mu Ntara ya Nampula ndetse no mu Majyepfo ya Cabo Delgado.

Muri Nyakanga, 2021 nibwo ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bagiye muri Mozambique gufasha kiriya gihugu kwirukana bariya barwanyi.

Ni igikorwa cyakozwe neza kuko mu gihe gito bari bamaze kwirukanwa ahahoze ari ibirindiro byabo hitwa Mocimboa da Praia, hari muri Kanama, 2021.

Aba barwanyi bamaze kubona ko batsindiwe muri Mocimboa da Praia bashaka kujya gushinga ibirindiro muri Niassa ariko naho ingabo z’u Rwanda zirahabirukana.

Icyakora bisa n’aho batacitse intege burundu kuko muri iki gihe hari amakuru avuga ko bashinze ibirindiro mu Ntara ya Nampula.

Muri aka gace niho bahisemo guca ingando kandi hari kamwe mu duce twa Mozambique uriya mutwe utakandagiyeho guhera mu mwaka wa 2017.

Ikinyamakuru kitwa Longwarjournal.org kivuga ko amikoro ya Islamic State ari yo afasha abarwanyi bo muri Mozambique kubona intwaro n’amikoro yo guhaha no guha abantu ngo babayoboke.

Ayo mafaranga acishwa muri Somalia kugira ngo abagereho.

Twabibutsa ko ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba byatangiye muri Kanama 2017, bitangira ari udutero shuma twibasiraga stations za Polisi nyuma biza kuba gutega ibico bakica abasirikare n’abapolisi batambukaga hafi aho nyuma biza guhinduka ibitero binini kurusho byatumye bigarurira Mocimboa da Praia mu mwaka wa  2020.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma abarwanyi baje kwigarurira umwaro uri ku Nyanja y’Abahinde uri ho uruganda rucukura rukanatunganya gazi rw’Abafaransa rw’ikigo Total bihita bikangura Isi, ibona ko ba bantu badakina!

Nyuma nibwo hari abasirikare bo muri SADC batangiye gutekereza uko bazajya gufasha ingabo za Mozambique ngo zishobore kwivuna bariya barwanyi.

Mu bihe byakurikiye impeshyi yo mu mwaka wa 2021, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ndetse na SADC zakubise inshuro abarwanyi bari barafashe henshi muri Cabo Delgado.

Icyakora ngo mu mezi ashize hari ibitero by’abarwanyi bo muri Mozambique byagabwe mu bice birimo ibindiro by’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ahitwa Nangade n’ahitwa Macomia.

Ikinyamakuru ducyesha iyi nkuru kivuga ko muri kariya gace habo ingabo z’u Rwanda 350.

Izi ngabo ariko zakubise inshuro bariya barwanyi, ndetse ngo abagera kuri 200 bahasize ubuzima hagati ya Nyakanga kugeza mu mpera za 2021 uretse ko na nyuma y’aho ‘operations zarakomeje.’

Kugeza ubu abarwanyi b’uriya mutwe baragabanutse bava ku bantu 3000 bagera ku bantu babarirwa hagati ya 600 na 1200, uretse ko hari n’abavuga ko usigaranye abantu 300 gusa.

Mbere y’uko uriya mutwe w’abarwanyi ukubitirwa inshuro mu gace ka Niassa, aho wagiye umaze kubona ko ukubitiwe za Macimboa da Pria, ubu uri gushaka uko waca ingando mu Ntara ya Nampula.

Muri ako gace niho haherereye Agace ka Nampula muri Mozambique

Ni Intara iri mu Majyepfo ya Cabo Delgado kandi ntiyigeze igaragaramo ibikorwa by’ubugome bw’uriya mutwe wigeze kuvugwaho no kwica abana ubaciye umutwe.

Hari ibitero bivugwa ko uriya mutwe wagambye muri gace ka Cabo Delgado kitwa Meluco muri Mutarama, 2022 ndetse biza gukurikirwa n’ibindi wahagabye muri Gicurasi, 2022.

Ryan O’ Farrel ukora mu kigo kiga ku mikorere ya Al Shabaab kitwa Bridgeway Foundation  avuga ko hari ibindi bitero shuma bariya barwanyi bagaba muri bice bya Quissange, Ancuabe, Chiure, na Mecufi( ni muri Cabo Delgado) kandi bikaza biturutse muri Nampula.

Igiheruka ngo ni icyagabwe yo taliki 17, Kamena, 2022.

Ubusesenguzi bwe buvuga ko bariya barwanyi basanze ibyiza ari ukwimura ibirindiro, bakajya kwisuganyiriza mu bindi bice bya Mozambique.

Aba barwanyi baherutse no kugaba igitero ku ruganda rw’abanya Australia rutunganya amabuye ya graphite ruri ahitwa Ancuabe, hari taliki 08, Kamena, 2022.

Wa muhanga twavuze haruguru witwa Ryan avuga ko kuba hari abantu benshi bahunze Cabo Delgado bakajya mu Majyepfo yayo kandi bakajyayo nta kintu bahunganye,ari amahirwe ku barwanyi ba Al Shabaab ikorera muri kiriya gihugu kuko ishobora kuzababonamo abazayifasha.

Cabo Delgado ni imwe mu Ntara nini za Mozambique

Hari n’amakuru avuga ko bariya barwanyi bashaka kuzagaba igitero kuri gereza nini iri ahitwa Mieze bakabohora abafungwa bakabajyana mu birindiro byabo bakabayoboka.

Bamaze igihe kinini babigerageza ariko ntibarabakundira. Icyakora ngo ntibaracika intege.

Ni gereza iri mu Bilometero 15 uturutse ahitwa Pemba.

Mu magambo avunaguye uwo niwo muvuno w’abarwanyi ingabo z’u Rwanda zagiye guhashya muri Mozambique mu mpeshyi y’umwaka wa 2021, igihe gishize kikaba kigiye kungana n’umwaka umwe.

TAGGED:AbarwanyiCabofeaturedIngaboRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ Ikomeje Kudabagiza Abanyarwanda Muri Poromosiyo Y’Imyaka 30
Next Article Kigali: Higiwe Uko Ibitera Abana Kutiga Byacika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Byemejwe Ko Gaza Yose Yigarurirwa Na Israel

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?