Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Bo Muri Centrafrique Bategetswe Gushyira Intwaro Hasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Bo Muri Centrafrique Bategetswe Gushyira Intwaro Hasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2021 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Seleka fighters take a break as they sit on a pick-up truck in the town of Goya June 11, 2014. REUTERS/Goran Tomasevic (CENTRAL AFRICAN REPUBLIC - Tags: CIVIL UNREST POLITICS) - RTR3T8QA
SHARE

Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari iherutse kubera i Luanda muri Angola, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta. Abitabiriye iriya nama basabye abarwanyi badashaka Perezida Touadera gushyira intwaro hasi bakagana ibiganiro.

Itangazo ry’Abakuru ba biriya bihugu risaba abarwanyi kuva mu birindiro bashinze mu nkengero za Banqui bagasubira inyuma.

Iriya nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, akaba ari we uyoboye Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Abayobozi b’ibihugu bitabiriye iriya nama barimo Faustin-Archange Touadera, Denis Sassou-Nguesso wa Congo-Brazzaville, Idriss Déby Itno wa Chad, Gen. Ibrahim Gabir uri mu Nama nkuru ya gisirikare iyoboye Sudan na Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Itangazo basohoye rivuga ko bashyigikiye ubutegetsi bwa Touadera, kandi ko batazemera ko abarwanyi bamukura ku butegetsi kandi yaratowe n’abaturage.

Bemeranyije ko hagomba kubaho ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’ibibazo biri muri Centrafrique kugira ngo bibonerwe umuti urambye.

Abakuru b’ibihugu byitabiriye iriya nama basabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi gutangira kureba uko Centrafrique yakurirwaho ibihano byo gukomanyirizwa intwaro.

Iki gihugu cyakomanyirijwe intwaro guhera muri 2013.

Chad na Sudan: Indiri y’abarwanyi

 eMu biganiro bagiranye, Abakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama batangaje ko bafite amakuru y’uko muri Sudan na Chad hari indiri y’abarwanya ubutegetsi bwa Touadera.

Bavuze kandi ko amakuru atangwa n’inzego z’iperereza avuga ko bariya barwanyi bakomeje guhabwa intwaro nyinshi kandi zikomeye, zo kwifashisha kugira ngo basahure abaturage kandi bahirike ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Rwagati muri Mutarama, 2021 hari amakuru yatangajwe ko abasirikare bari mu butumwa bwa UN muri kiriya gihugu bishe abarwanyi 37, abandi batanu bafatwa mpiri.

Tariki 24, Mutarama, 2021 hari igitero gikomatanyije abasirikare ba MINUSCA n’aba Centrafrique cyagabwe ku barwanyi bari baherereye mu bilometero 90 uturutse i Bangui kibicamo 44 ndetse hafatwa abacanshuro benshi bemeye ko baturutse muri Chad no muri Sudan.

Kugeza ubu abasirikare barindwi barimo n’umwe waturutse mu Rwanda ‘nibo batangajwe’ ko biciwe mu bitero bya bariya barwanyi.

Minisitiri w’umutekano no gusana igihugu witwa Marie-Noëlle Koyara aherutse gushima uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kuhangana n’abarwanyi bashaka guhirika ubutegetsi bwa Touadera.

Yasabye ingabo z’ibihugu byo mu Karere ruherereyemo kurwigana bigatabara Centrafrique.

Ivomo: The New Times

TAGGED:CentrafriqueChadfeaturedSudanTouadera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abajenerali Bakuru Ba Uganda Bavanywe Mu Nama Nkuru ya Gisirikare
Next Article Perezida Ndayishimiye Ntasiba Misa Yitabirwa N’Abatambaye Agapfukamunwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?