Urukiko rwa gisirikare rw’i Mogadishu muri Somalia rwakatiye urwo gupfa abasirikare babiri ba Uganda bakoraga muri AMISOM.Ni nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abasivili barindwi.
The Nation yanditse ko hari abandi basirikare batatu bakatiwe gufungwa nyuma yo guhamya n’ibyaha byo kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye ubwo abasirikare ba Uganda bagize Itsinda ry’Afurika yunze Ubumwe ryagiye kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM, barasanaga n’abarwanyi ba Al Shabaab hakagwamo n’abasivili.
Abacamanza bavuze ko kwica abasivili byakozwe n’ingabo za Uganda zabigambiriye bityo ko ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa n’Inkiko.
Kuriya kurasana byabereye ahitwa Beldamin-Golweny Forward ahari ibirindiro by’ingabo za Uganda.
Ni gace kari mu ‘bitwa’ kitwa Lower Shabelle.
Ibitwa ni agace kaba kagizwe n’ubutaka bufite ubutumburuke buto, ibyo bita Plateaux mu Gifaransa.
Igitero cy’i Beldamin-Golweny Forward
Tariki 03, Mata, 2021 mu gitondo cya kare nibwo abasirikare ba AMISOM baturutse muri Uganda bakangurwaga n’amasasu y’urufaya yavaga mu minwa ya Kalashnikov z’abarwanyi ba Al Shaabab babateye babatunguye.
Icyo gihe hari mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu, ahagana saa kumi za mu gitondo.
Si ibirindiro by’abasirikare ba Uganda bo muri AMISOM byagabweho igitero gusa kuko n’abasirikare ba Somalia nabo barashweho basanzwe ku mugezi wa Shabelle.
Abasirikare ba Somalia bari bamaze igihe barashinzwe kurinda kariya gace mu rwego rwo gukumira ko hari imodoka zitwawe n’abiyahuzi zakwinjira mu murwa mukuru, Mogadishu.
Abarwanyi ba Al Shabaab batangiye baturitsa ibisasu bari baje bitwaje, hanyuma bamaze kubona icyuho cyatewe n’uko abasirikare bakangukiye hejuru, bakayabangira ingata, bariya barwanyi bahise bafata imbunda zisanzwe binjira mu rugamba rweruye.
Icyo gihe umuyobozi w’Intara ya Lower Shabelle witwa Abdulkadir Mohamed Nur Siidi yabwiye Ijwi ry’Amerika ishami rikoresha ururimi rw’Igisomali ko abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero bafite n’imbunda ziremereye.
Uko bigaragara, abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero muri kariya gace bagamije kukisubiza kuko hari hashize igihe barakirukanywemo n’ingabo za Somalia zifatanyije n’iza AMISOM.
Ingabo za Somalia zimaze gusumbirizwa n’abarwanyi ba Al Shabaab, zaje kwisuganya zitera akanyabugabo zihindukirana abarwanyi ba Al Shabaab zibirukana mu gace kitwa Awdhegle.
Ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Somalia witwa Brigadier General Odawaa Yusuf Rageh yemeje ko ingabo ze zishe ‘abarwanyi benshi’ ba Al Shabaab.
Yabitangarije kuri Twitter.
N’ubwo umuhati wo kurimbura burundu Al Shabaab muri Somalia ugikomeje kandi ushyirwamo imbaraga n’inzego nyinshi zirimo n’ingabo z’Amerika, uriya mutwe w’iterabwoba uracyakora.