Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare Babiri Ba Uganda Bakatiwe Urwo Gupfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abasirikare Babiri Ba Uganda Bakatiwe Urwo Gupfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2021 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rwa gisirikare rw’i Mogadishu muri Somalia rwakatiye urwo gupfa abasirikare babiri ba Uganda bakoraga muri AMISOM.Ni  nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abasivili barindwi.

The Nation yanditse ko hari abandi basirikare batatu bakatiwe gufungwa nyuma yo guhamya n’ibyaha byo kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye ubwo abasirikare ba Uganda bagize Itsinda ry’Afurika yunze Ubumwe ryagiye kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM, barasanaga n’abarwanyi ba Al Shabaab hakagwamo n’abasivili.

Abacamanza bavuze ko kwica abasivili byakozwe n’ingabo za Uganda zabigambiriye bityo ko ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa n’Inkiko.

Kuriya kurasana byabereye ahitwa Beldamin-Golweny Forward ahari ibirindiro by’ingabo za Uganda.

Ni gace kari mu ‘bitwa’ kitwa Lower Shabelle.

Ibitwa ni agace kaba kagizwe n’ubutaka bufite ubutumburuke buto, ibyo bita Plateaux mu Gifaransa.

Igitero cy’i Beldamin-Golweny Forward

Al Shabaab

Tariki 03, Mata, 2021 mu gitondo cya kare nibwo abasirikare ba AMISOM baturutse muri Uganda bakangurwaga n’amasasu y’urufaya yavaga mu minwa ya Kalashnikov z’abarwanyi ba Al Shaabab babateye babatunguye.

Icyo gihe hari mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu, ahagana saa  kumi za mu gitondo.

Si ibirindiro by’abasirikare  ba Uganda bo muri AMISOM byagabweho igitero gusa kuko n’abasirikare ba Somalia nabo barashweho basanzwe ku mugezi wa Shabelle.

Abasirikare ba Somalia bari bamaze igihe barashinzwe kurinda kariya gace mu rwego rwo gukumira ko hari imodoka zitwawe n’abiyahuzi zakwinjira mu murwa mukuru, Mogadishu.

Abarwanyi ba Al Shabaab batangiye baturitsa ibisasu bari baje bitwaje, hanyuma bamaze kubona icyuho cyatewe n’uko abasirikare bakangukiye hejuru, bakayabangira ingata, bariya barwanyi bahise bafata imbunda zisanzwe binjira mu rugamba rweruye.

Icyo gihe umuyobozi w’Intara ya Lower Shabelle witwa Abdulkadir Mohamed Nur Siidi yabwiye Ijwi ry’Amerika ishami rikoresha ururimi rw’Igisomali ko abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero bafite n’imbunda ziremereye.

Uko bigaragara, abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero muri kariya gace bagamije kukisubiza kuko hari hashize igihe barakirukanywemo n’ingabo za Somalia zifatanyije n’iza AMISOM.

Ingabo za Somalia zimaze gusumbirizwa n’abarwanyi ba Al Shabaab, zaje kwisuganya zitera akanyabugabo zihindukirana abarwanyi ba Al Shabaab zibirukana mu gace kitwa Awdhegle.

Ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Somalia witwa  Brigadier General Odawaa Yusuf Rageh yemeje  ko ingabo ze zishe ‘abarwanyi benshi’ ba Al Shabaab.

Yabitangarije kuri Twitter.

Umugaba w’Ingabo za Somalia Brigadier General Odawaa Yusuf Rageh

N’ubwo umuhati wo kurimbura burundu Al Shabaab muri Somalia ugikomeje kandi ushyirwamo imbaraga n’inzego nyinshi zirimo n’ingabo z’Amerika, uriya mutwe w’iterabwoba uracyakora.

TAGGED:AbarwanyiAbasivilial-ShabaabAmisomfeaturedSomaliaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyubako Ya Mbere Irengera Ibidukikije ‘Kurusha Izindi’ Mu Rwanda
Next Article Ibiri Gutegurirwa Muri Kivu Y’Amajyaruguru Ku Rwanda ‘Birakomeye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

You Might Also Like

ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi Rusange

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?