Abasirikare hafi 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda Kuri uyu wa Kane basoje amahugurwa yisumbuye yo kurwanira ku butaka, yari amaze amezi atandatu abera mu Kigo cy’imyitozo y’ibanze cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Aya mahugurwa yiswe Advanced Infantry Training (AIT) yahabwaga abasirikare bato hamwe n’abo ku yandi mapeti.
Agamije kongera ubumenyi mu by’imirwanire yo ku butaka, kugira ngo abasirikare bazabashe kubukoresha mu gihe buzuza inshingano za RDF nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, mu izina rya Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Kazura yashimiye abarangije amahugurwa ku ntambwe bateye, umuhate n’imyitwarire myiza byabaranze.
Yanashimye ubuyobozi bw’ikigo cy’imyitozo cya Nasho n’abarimu bakora amanywa n’ijoro baharanira kuzamura ubushobozi bw’abasirikare, ngo bavemo abayobozi n’abasirikare beza mu nshingano zitandukanye.
Ofisiye wahize abandi mu myitozo ni Sous- Lieutenant Fred Rugamba.
Yavuze ko ubumenyi bavanye muri aya masomo buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.
Ati “Nka ofisiye uri mu kazi, nabashije kubona ubumenyi bwisumbuye buzamfasha gukorera neza urwego mbarizwamo hamwe n’igihugu cyanjye.”
Itegeko n°10/2011 ryo ku wa 13/05/2011 rigena Inshingano, Imiterere n’ububasha by’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zifite inshingano zo kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’Igihugu; gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu gihugu.
Zishinzwe kandi gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, iby’ubutabazi n’iby’amahugurwa.
Biteganywa ko inyigisho za gisirikare zihoraho muri RDF, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’Ingabo muri rusange n’ubw’umusirikare ku giti cye.